Ibihugu 13 byatumiwe mu irushanwa ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi n'abafana ba ruhago

Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru yamaze koherereza ubutumire ibihugu bigera kuri 13 byo muri Afurika, mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abakinnyi, abafana, abayobozi ndetse n’abandi batandukanye bari bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irirushanwa rikaba riteganyijwe ku itariki ya 1-4 Kamena i Kigali. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu […]

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Abarwanyi 17 bo mu mutwe wa CNRD, uherutse kuvuka ushinzwe n’abahoze muri FDLR bayiyomoyeho, biciwe mirwano yabahuje n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Nyatura mu gace ka Nyange-Bibwe. Uyu mutwe wa Nyatura ukaba uherutse gufatanya na FDLR kwivugana abasirikare ba leta barimo babiri bakuru. Amakuru aturuka mu gipolisi cya Congo avuga ko inyeshyamba za Nyatura ari […]

Ethiopia: Sobanukirwa na “Ukuli Bula”, umuhango wizihizwa bakubita abagore (Amafoto)

Muri Ethiopia hari ubwoko bw’abantu bakibera mu mashyamba bafite imico ihabanye cyane n’iy’abandi, aho bagira umunsi w’ibirori byibura rimwe mu mwaka, ugasanga abagore ndetse n’abana b’abakobwa bakubitwa ku bushake ngo barerekana uko bubaha abagabo ba bo ndetse ibyo bigafatwa nk’ibitambo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abanyamuryango b’ubu bwoko bwitwa Hamar ngo bemera ko iyo umugore akubiswe agahama hamwe […]

Nyagatare : Inyamaswa zo mu bwoko bw'Ibitera zikomeje kubangamira abaturage

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Nyagatare ndetse nabo mu nkengero zawo baravugako babangamiwe n’inyamaswa zo mu bwoko bw’Ibitera ngo kuko aho mu mujyi zimaze kwangiza inyubako ndetse abandi zikabangiriza imyaka mu mirima. Ukigera mu mujyi wa Nyagatare cyane cyane mu masaha y’agasusuruko ndetse na nimugoroba usanganirwa n’urujya n’uruza rw’inyamaswa z’Ibitera ziri gutembera mu […]

FDLR mu nzira y’umusaraba nk’iyo Yesu yaciyemo, irashaka gutaha i Kigali irwana

Gen . Major Victor Byiringiro, umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR, arahamya imigabo n’imigambi y’abarwanyi ayoboye yisunze ijambo ry’Imana, avuga ko gufata inzira yo kwerekeza i Kigali bagafata ubutegetsi nta gushidikanya, biri vuba. Urugamba barimo arugereranya n’inzira y’umusaraba Yesu kiristo yanyuzemo. Abayobozi batandukanye b’u Rwanda, bo bavuga ko nta bwoba baterwa na FDLR, imbaraga ifite ubu ko […]

Madamu Jeannette Kagame arasabira abagore n’abakobwa gufashwa kwinjira mu ikoranabuhanga

Madamu Jeannette Kagame yasabye ibigo bya Leta ndetse n’ibyikorera ku giti cyabyo, gufasha abagore n’abakobwa kwinjira mu ikoranabuhanga na siyansi kugira ngo bagere ku iterambere isi igenda yerekezamo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi 2017, mu nama “Africa’s smart women summit ” yigaga ku buryo bwo kuziba icyuho mu bijyanye n’ikoranabuhanga gituma abakobwa n’abagore […]

Rusizi: Yakatiwe imyaka 3 y’igifungo nyuma yo gusanga yakoraga ubuganga atarabwigiye

Uwitwa Ndayizeye Eric yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 irimo umwe azakora n’indi ibiri izasubikwa nyuma yo gusanga yakoraga ubuganga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yifashishije inyandiko mpimbano. Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwamukatiye rumaze kumuhamya icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano zigizwe n’impamyabumenyi mu buvuzi n’izindi nyandiko zinyuranye yari yasabishije akazi K’ubuganga mu bitaro bya Mibirizi nk’uko […]

Umukinnyi wa Filimi uzwi nka The Rock arashaka kuziyamamariza kuyobora Amerika muri 2020

Ikirangirire mu gukina filimi z’imirwano, Dwayne Douglas Johnson wamenyekanye cyane nka The Rock yatangaje ko kugeza ubu kuba yakwiyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika kuri we atari ikintu gukomeye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yasubije nta kujijinganya ku kibazo kijyanye no kuba yarigeze gutangaza ko ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’Amerika ko yamaze […]

Ishyaka FDU Inkingi riramagana iyicwa ry’umuyoboke waryo

Ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire, kugeza ubu ritaremerwa ku mugaragaro n’amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Gicurasi 2017, ryamaganye iyicwa ry’umuyoboke waryo, habonetse umurambo we nyuma y’uko hari hashize iminsi aburiwe irengero. Jean Damascene Habarugira, yari umuyoboke wa FDU Inkingi mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yaburiwe irengero ari ku […]

Centrafrica: Abaturage byibuze 37 bamaze kwicwa mu gihe abasaga 110 bakomeretse

Ibiro bya Croix Rouge yo muri Centrafrica mu mujyi wa Alindao mu majyepfo y’igihugu byatangaje ko abaturage benshi biciwe mu bugizi bwa nabi bwabaye hagati y’itariki 8 kugeza ku itariki 10 Gicurasi bivugwa ko bwatewe no guhangana hagati y’umutwe wa UPC w’uwitwa Ali Darass ndetse n’umutwe wa gikirisitu wa Anti-balaka. “Ubwo bugizi bwa nabi bwamaze […]

U Rwanda rugiye gusinyana amasezerano n’ikigo mpuzamahanga mu bya Satelite, Inmarsat

Mu gihe mu Rwanda hakomeje inama mpuzamahanga igamije impinduka muri Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga (Transform Afurika) u Rwanda rugiye kugirana umubano w’ihariye n’ikigo cy’Abongereza gishinzwe ibijyanye na za Satelite (Inmarsat ) hagamijwe guteza imbere serivisi zitangirwa kuri za telefone n’ahandi hatandukanye hifashisha ikoranabuhanga. Muri iyi nama inafite gusoza kuri uyu wa 12 Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda […]

U Bushinwa bwemereye u Burundi inguzanyo buzishyura budashyizeho inyungu

Mu ruzinduko rw’akazi, Visi Perezida w’u Bushinwa yagiriye mu gihugu cy’u Burundi, mu biganiro yagiranye na Perezida Nkurunziza, yemeye ko igihugu cy’u Bushinwa kigiye guha u Burundi inguzanyo bazishyura nta nyungu ariko ntiyatangaza ingano y’iyo nkunga. Visi perezida w’u Bushinwa , Li Yuanchao, nyuma yo kubonana na Perezida w’u Burundi, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abatangariza bimwe […]

Rugamba Jovan watorotse gereza agahungira Uganda, yafashwe agarurwa mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’u Rwanda umugabo witwa Rugamba Jovan wari waratorotse gereza agahungira muri Uganda ari naho yafatiwe. Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 […]

Nyamasheke Abantu 8 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 8 bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, umwe akaba yaramugaragayeho ku wa 6 Mata bucya hatangira gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bagenda bayigaragaza uko iminsi yagiye ihita kugeza ubu 8 bakaba bari mu maboko ya polisi. Mu kiganiro na Bwiza.com , umuyobozi w’aka karere […]