RDC yashyize Wazalendo ku mutwe w’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irashinja u Rwanda kuba ari rwo rwaba rwarashinze imitwe y’inyeshyamba Leta ya Congo yise ‘Wazalendo’.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba, ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari kumwe na bagenzi be mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Muri iyi nama Minisitiri w’Umutekano muri RDC, Peter Kazadi, yageje ku bagize Guverinoma raporo igaragaza ko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Congo, igice kimaze igihe kirangwamo imirwano hagati y’Ingabo za Congo zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya umutwe wa M23.

Bemba ubwo yavugaga kuri iriya raporo, yagaragaje ko uretse ubwicanyi Ingabo za RDC zakoreye mu mujyi wa Goma mu kwezi gushize, umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru unakomeje “kurangwa n’ishingwa ry’imitwe itemewe yiyita Wazalendo bikozwe n’u Rwanda”, ndetse n’ubwicanyi M23 ikomeje gukorera abaturage mu gace ka Tongo.

Ntacyo u Rwanda rurasubiza kuri ibi birego bishya bya Leta ya Congo.

RDC cyakora yarureze gushinga iriya mitwe, mu gihe bizwi ko imaze igihe ifasha Ingabo zayo mu mirwano na M23.

Amakuru cyakora avuga ko iyi mitwe imaze igihe yarasubiranyemo, bijyanye no kutumvikana k’ugomba kugenzura uduce ifitemo ibirindiro.

Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/?Wazalendo-baremeza-ko-basubiranyemo-kubera-u-Rwanda

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. RDC yashyize Wazalendo ku mutwe w’u Rwanda
    😂😂aba nabo barasetsa kbs!nonese uRwanda rushinga imitwe muri DRC hanyuma government ya DRC ikayiha ibikoresho n’inshingano? Izina “wazarendo”baryiswe nande?kugirango iyomitwe ihuzwe byagizwemo uruhare nande?bagiye bareka kwinyuramo ibabo ko bizwi n’amaranga!

  2. RDC yashyize Wazalendo ku mutwe w’u Rwanda
    Abayobozi ba Congo babaye intamutwe,barigaragaje KO batagira ubwenge,biyiciye abattage ngunu Rwanda,batanze imbunda bubwabo ngo nu Rwanda rwinjiriye système zabo .
    Congo bakwiriye gukoronizwa imyaka 100 nibwo bamenya gutekereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *