Perezida Kagame yagaragaje urwibutso yakuye muri Cuba nka ofisiye wari ukiri muto

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yagaragaje urwibutso rukomeye yakuye muri Cuba mu myaka 36 ishize ubwo yari ofisiye ukiri muto woherejwe na Uganda mu masomo y’igisirikare.

Aya ni amagambo yavuze ubwo yageraga mu mujyi wa Havana mu ijoro ryakeye, aho yitabiriye inama y’ibihugu 77 bikize kurusha ibindi, bihuriye mu muryango witwa G77.

Umukuru w’Igihugu, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Havana, yavuze ko yishimiye gusubira muri Cuba, igihugu yaherukagamo mu myaka myinshi ishize. Ati: “Icya mbere nishimiye kuba naratumiwe muri iyi nama ibera hano muri Havana.”

Ku rwibutso rwe nk’umusirikare wari ukiri muto, Perezida Kagame yagize ati: “Kuri njye, kuza muri Havana-Cuba ni urwibutso rukomeye kubera ko mu 1986 hashyira 1987; hashize imyaka 36. Nari ofisiye ukiri muto, nkorera igihugu cyampaye urugo, ari cyo Uganda. Nari hano ndi mu masomo yahawe Abanyafurika benshi.”

Paul Kagame yavukiye mu Rwanda mu 1957, nyuma y’igihe gito we n’umuryango bahungira muri Uganda, aka ari na we yakuriye. Yifatanyije Yoweri Museveni gutangiza urugamba rwo kubohora Kampala, ubwo bageraga ku ntego mu 1986 yinjira mu gisirikare cy’igihugu.

Umukuru w’Igihugu kandi yanayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, rurangira mu 1994. Ipeti yagarukiyeho mu gisirikare ni irya Major General.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *