Ibi Ndahiro Tom yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, mu muhango wo Kwibuka abahoze ari abakozi ba Projet San Francisco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango watangiye hafatwa umunota wo kwibuka, bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse aho Projet San Francisco ikorera mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, banasoma amazina y’abahoze ari abakozi b’iyo projet bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro cyatanzwe n’impuguke ku mateka ya Jenoside kuri uwo munsi, itariki 12 Gicurasi, Ndahiro Tom yibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, yabasobanuriye ibyiciro bitandukanye bya Jenoside. Yabasobanuriye kandi ibiranga ingengabitekerezo ya Jenoside n’uburyo bwo kuyirwanya. Yagize ati” ntiwarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside utavuga uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo ry’uhagarariye imiryango y’abazize Jenoside bakoraga muri projet San Francisco, yashimiye cyane ubuyobozi bwa San Francisco bubafasha kwibuka ababo.
Mu buhamya bwa Niragire Rachel bwasomwe n’umukozi mugenzi we witwa Mukamwezi Julienne kubera ko nyirabwo yagize intege nke zo kubwivugira, yavuze ko bahunga, yisanze mu rugo rw’interahamwe zigambaga iyo zabaga zitashye ko zishe abatutsi benshi. Yabaye muri urwo rugo bamutoteza kugeza ubwo ahungana n’izo Nterahamwe zimujyana mu nkambi ya Mugunga muri Zayire. Nyuma yaho, yaje gutoroka izo Nterahamwe, aratahuka mu Rwanda.
Mu ijambo ry’umuyobozi wa projet Projet San Francisco Dr Etienne Karita, yihanganishije ababuze ababo bahoze ari abakozi ba Projet San Francisco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabijeje ko bazahora bababa hafi kandi babatumira mu bikorwa cyo kwibuka imiryango yabo.
Mu butumwa bw’uhagarariye CNLG Ruzindaza Jean, yashimye Projet San Francisco ku buryo ifata mu mugongo ababuze ababo bahoze bayikorera mbere ya Jenoside ndetse ikanabafasha kubibuka, yasabye projet San Fransisco kwandika amateka ya Jenoside mu kigo cyabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


