France: Perezida Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Gicurasi yagennye Minisitiri w’Intebe mushya uzamufasha kuyobora, Edourad Phillipe uturuka mu ishyaka ry’Abarepubulikani. Eduard Phillipe w’imyaka 46 y’amavuko, yari asanzwe ari umunyamategeko ndetse akaba yari umuyobozi w’umujyi wa Le Havre. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya minisitiri w’Intebe mushya Phillipe Eduard […]
RDC: Umutwe wa CNRD w’Abanyarwanda wihimuye kuri Nyatura iherutse kubicamo 17
Abarwanyi b’umutwe wa Nyatura ukuriwe na Col Kasongo ndetse n’ab’umutwe wa CNRD, washinzwe n’abitandukanyije n’umutwe wa FDLR, kuri uyu wa mbere, itariki 15 Gicurasi bongeye gukozanyaho muri Masisi bituma abaturage benshi bo muri iyi teritwari bahungira mu bindi bice batinya gukorerwa ubugizi bwa nabi. Biravugwa ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahagana saa […]
Minisitiri w’Intebe yerekanye ibyagezweho n’u Rwanda mu kwita ku bagororwa
Guhera mu mwaka w’2017, Guverinoma y’u Rwanda yavanye igihano cy’urupfu mu bihano bitangwa mu Rwanda, imwe mu ntambwe yatewe mu rwego rwo kwishamo ibisubizo, yasangijwe abitabiriye inama y’Umuryango uhuza Gereza zo muri Afurika (Africa Correctional Service Association- ACSA). Iyo nama yatangiye i Kigali ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, ikazasoza ku ya 19 Gicurasi […]
Umushinga Global Anti-Genocide Initiative uzaba ufite icyicaro mu bihugu 3 birimo u Rwanda
Perezida Paul Kagame ku itariki 21 Gicurasi azaba ari i New York muri US ahazatangizwa umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi wiswe “Anti-Genocide initiative” ku gitekerezo cy’Abayahudi. Uyu mushinga uzagira ikicaro i New York, i Yerusalem n’i Kigali. Umushinga wiswe Global Anti-Genocide Initiative mu rwego rwo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo ku isi uzaba ufite ibyicaro […]
ADEPR: Kuba Abakiristo barahishwe ibibazo byugarije itorero, barasaba ubuyobozi buriho kwegura
Nyuma y’aho bamwe mu bayobozi mu itorero rya ADEPR mu Rwanda batawe muri yombi ariko kuva icyo gihe, ku itariki 03 Gicurasi hakaba nta rwego na rumwe mu zigize itorero ruramenyesha abagize itorero ibiri kuriberamo, bamwe mu bakirisito baravuga ko bigaragaza ko izi nzego zidahangayikishijwe n’ibikorerwa mu itorero kandi zidahangayikishijwe n’ibikomere umukumbi w’Imana ufite ngo […]
Hamza, umuhungu wa Usama bin Laden yavuze ko agiye kwihorera ku bishe se
Umuhungu w’ikihebe Usama Bin Laden, Hamza bin Laden yatangaje ko ashaka kuyobora umutwe w’intagondwa wa Al Qaeda ndetse agahita atangiza n’urugamba rwo kwihorera ku bihugu by’ibihangange byamwiciye umubyeyi. Ibi ni ibyatangajwe n’uwahoze ari umukozi w’Ibiro bishinzwe ubugenzacyaha by’Amerika, FBI, Ali Soufan wakomeje gukurikiranira hafi iby’uyu mutwe w’iterabwoba, kuva nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wa wo […]
Ntiwarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside utavuga uko jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa – T. Ndahiro
Ibi Ndahiro Tom yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, mu muhango wo Kwibuka abahoze ari abakozi ba Projet San Francisco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango watangiye hafatwa umunota wo kwibuka, bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse aho Projet San Francisco ikorera mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, banasoma amazina y’abahoze ari abakozi […]
Cote d’Ivoire: Imirwano y’abasirikare bigaragambya ikomeje kubica bigacika
Mu ijoro ryakeye ndetse kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017, abatuye umujyi wa Abidjan ,umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Cote d’Ivoire baraye kandi baramukiye mu rusaku rw’imbunda ziremereye n’izindi zisanzwe. Ni ikibazo cya bamwe mu basirikare bariye karungu bari mu myigaragambyo kuva ku wa Gatanu, nyamara iyi myivumbagatanyo ikaba yari itarafata intera […]
Ndi umunyakuri, simbereyeho kuneeza rubanda-Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame atangaza ko ari umunyakuri, udakora agamije gushimisha abantu, ahubwo akora ibikwiye ku bw’inyungu rusange z’Abanyarwanda, aho gukora agamije gushimisha bamwe. Ibi aherutse kubitangaza mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu ntangiriro za Gicurasi 2017. Ku kibazo yabajijwe ati “Ibihe by’amatora bijyana no gusezeranya abaturage ibyo uzabakorera, ni iki musezeranya Abanyarwanda ngo […]
Ibihugu 10 bya mbere bifite igipolisi kirangwa no guhubuka gukabije
Igipolisi ubusanzwe akazi kacyo ni ugutuma amategeko y’igihugu yubahirizwa muri rubanda. Inshingano zacyo ziba ari ugutuma ituze rikomeza kubaho, gufata abanyabyaha no kurwanya ubugizi bwa nabi, ariko akazi kacyo ntabwo ari uguhana. Ntabwo ari urwego rugena niba umuntu agomba gupfa cyangwa guhanwa. Igipolisi kigendera ku mategeko no ku itegeko nshinga kandi kikanatuma ayo mategeko yubahirizwa. […]
Dr Besigye yakuriye inzira ku murima Bobi Wine wari uzi ko azamujyana gutaramira mu Nteko
Umuyobozi w’ishyaka FDC muri Uganda, Dr Kiiza Besigye yakuriye inzira ku murima umuhanzi Bobi Wine wari umaze igihe yiteze ko azataramira mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko nk’uko bisanzwe bibaho cyane mu gihe cyo kwiyamamaza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu bihe byashize, nibwo uyu muhanzi yari yatangaje ko ashobora kuzataramirra Abadepite cyane cyane abakomoka mu karere ka Kyadondo […]
Loni yatumije inama igitaraganya yo kwiga kuri Korea ya Ruguru ikomeje kurasa ibisasu
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katumije inama yihutirwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017, yo kwiga ku kibazo cya Korea ya Ruguru yanze kuva ku izima, ikomeje kugerageza ibisasu byayo mu gihe amahanga atabiyishyigikiyemo. Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubuyapani na Korea y’Epfo nibyo bihugu byasabye iyi nama, ibiro bya Perezida wa […]
Bimwe mu bintu abagore n’abakobwa banga urunuka mu gihe cyo gutera akabariro
Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bishimisha abatari bacye ndetse ugasanga hari n’abo biba byaratwaye umutima kurusha ibindi bibaho byose. Ni nayo mpamvu usanga umugore n’mugabo bakora iki gikorwa neza uko bikwiye nta mushiha cyangwa undi mutima mubi bishobora kubaranga mu mibereho yabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Gusa abantu benshi bakora ibi bakunze kwibagirwa ibintu by’ingenzi […]
Burundi: Abigaragambya bagaragaje ikimenyetso kidasobanutse imbere y' Ambasade y’u Rwanda
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo imbaga y’Abarundi bazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Bujumbura, mu myigaragambyo y’amahoro, aho bagaragazaga ko bishimiye ko imyaka 2 ishize, ubutegetsi buriho bwari bugiye guhirikwa. Aba baturage bari barangajwe imbere n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagiye bazenguruka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, bafite ibyapa byamagana […]
Uganda: Abasirikare b’abavandimwe bivuganye umupolisi bakomeretsa abandi
Umupolisi umwe yishwe abandi batatu barakomereka mu gihugu cya Uganda ubwo aba bageragezaga guhagarika abasirikare ba UPDF batatu bikarangira habayeho guhangana. Ibi bikaba byarabereye kuwa Gatanu ushize mu mujyi wa Bududa. Igipolisi cya Uganda kikaba cyatangaje ko abo basirikare batatu ari, Pte Ben Tsama ukorera urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) ahitwa Mbuya; James Waninga, wari […]
Ambasaderi Richard Kabonero wagize uruhare mu kongera guhuza Uganda n’u Rwanda yasezeye
Ambasaderi Richard Kabonero wari umaze imyaka 10 ahagarariye Uganda mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yasezeye ku mirimo ye n’Abagande baba mu Rwanda muri rusange, aho yavuze ko nyuma y’imyaka 10 aba kandi akorera mu gihugu cyiza cy’u Rwanda urugendo rwe nka ambasaderi rurangiye. Kabonero akaba agiye gukomereza akazi ke ka ambasaderi mu gihugu cya […]
Umupasiteri yatanyagujwe n’ingona agerageza kwigana Yesu kugenda hejuru y'amazi
Umukozi w’Imana wa rimwe mu matorero yo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Jonathan Mthethwa yatanyagujwe n’ingona 3 ubwo yageragezaga kwerekana ibitangaza yigana Yesu kugendera ku mazi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mupasiteri wa rimwe mu matorero akorera muri kiriya gihugu ryitwa Saint of the last days ryakoreraga mu gace ka Mpumalanga, ahaherereye uriya mugezi, ngo yagerageje kugendera […]
Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports yakomeje muri ¼ nyuma yo gutsinda Musanze
Mu mukino wahuje ikipe ya ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya musanze muri 1/8 kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017, iyi kipe yabashije gukomeza muri ÂĽ nyuma y’uko biguye miswi ku bitego 3 kuri 3. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ari ibitego 2-1 byatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 6 […]