Umushinga Global Anti-Genocide Initiative uzaba ufite icyicaro mu bihugu 3 birimo u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku itariki 21 Gicurasi azaba ari i New York muri US ahazatangizwa umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi wiswe “Anti-Genocide initiative” ku gitekerezo cy’Abayahudi. Uyu mushinga uzagira ikicaro i New York, i Yerusalem n’i Kigali.

Umushinga wiswe Global Anti-Genocide Initiative mu rwego rwo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo ku isi uzaba ufite ibyicaro muri Amerika, Israel no mu Rwanda. Biteganyijwe ko kuwa 21 Gicurasi perezida Kagame azaba ari I New York ubwo uyu mushinga uzaba utangizwa.

Ikinyamakuru Thehill.com kivuga ko uyu mushinga wa ‘Global anti-Genocide initiative’ uzaba ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Yeruzalemu muri Israel n’i Kigali mu Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Anti-Genocide Initiative ikaba ari igitekerezo cy’ihuriro “The World Values Network” nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi b’iri huriro ry’Abayahudi biganjemo ababa muri Amerika bagamije kurwanya Jenoside witwa Rabbi Shmuley Boteach.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari mu batumiwe gutangiza uyu mushinga nk’umuyobozi w’igihugu cyabayemo Jenoside akayihagarika n’ingabo yari ayoboye, azahabwa igihembo cyiswe “ Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize ” gihabwa umuntu ugaragaza ubucuti bukomeye afitanye n’abanya-Israel.

Ubwo uyu mushinga uzaba utangizwa kandi hazahabwa icyubahiro ndetse hibukwe Elie Wiesel warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba n’umwanditsi kuri iyo Jenoside, n’impirimbanyi y’amahoro n’uburenganzira bwa muntu uherutse kwitaba Imana kuwa 2 Nyakanga 2016 ku myaka 87 y’amavuko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *