Umuhungu wa Ali Bongo Ondimba uherutse gukurwa ku butegetsi n’abasirikare ba Gabon, Noureddin Bongo Valentin, hamwe n’abandi bakoranaga bya hafi n’umubyeyi we barashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kunyereza umutungo wacyo.
Bongo yahiritswe tariki ya 30 Kanama 2023, atabwa muri yombi hamwe n’abandi barimo Noureddin, televiziyo y’igihugu ibagaragaza bafatanwe ibikapu by’amafaranga byavugwaga ko yafatiwe mu ngo zabo.
Umushinjacyaha mu mujyi wa Libreville, Andre-Patrick Raponat, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byabitangaje, yasobanuye ko Noureddin, Jessye Ella Ekogha wabaye Umuvugizi wa Bongo n’abandi bane bo muri Leta ya Bongo ubu bafunzwe by’agateganyo bakurikiranweho ibi byaha.
Noureddin Bongo w’imyaka 31 y’amavuko ni imfura ya Bongo. Yari asanzwe ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Umukuru w’Igihugu kuva mu Kuboza 2019.



