Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko Ingabo za RDC nta mbaraga zigaragaza zo guhangana n’umutwe wa M23.
Bemba yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abagize Guverinoma ya RDC bahuriraga mu nama ya 114 y’abaminisitiri.
Ati: “Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta ngufu zigera zishyira mu kurengera igihugu cy’igihugu binyuze mu guhashya M23 / RDF no gukomeza gukurikirana no gusenya imitwe yitwaje intwaro.”
Bemba yavuze ibi mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeje kuvugwa umwuka w’intambara ishobora kongera kurota hagati ya FARDC na M23.
Ni nyuma y’amezi abarirwa muri atandatu y’agahenge hagati y’impande zombi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nzeri Guverinoma ya RDC ishobora kongera gutangiza ibitero kuri M23; gusa amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru avuga ko agahenge kakiri kose hagati y’impande zombi.


