Mukuralinda aremeza ko ibihano bya USA ku Rwanda bitazahungabanya RDF

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko ibihano ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) buherutse gufatira u Rwanda bitazagira icyo bihungabanya ku gisirikare cyarwo, RDF.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda nyuma y’aho mu cyumweru gishize Leta ya USA ishyize iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu 19 bushinja gukoresha abana mu gisirikare ruzwi nka CSPA.

Ubutegetsi bwa USA bwatangaje ko kubera iyi mpamvu, iki gihugu kiri mu bihangange by’Isi kizagabanya ubufasha giha RDF guhera tariki ya 1 Ukwakira 2023 kandi kuva uwo munsi kugurira intwaro i Washington D.C bizahagarara.

Mukuralinda abajijwe kuri ibi bihano ku Rwanda, yasubije ko byavuzwe cyane biturutse kuri Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, washimiye USA ko yafatiye u Rwanda ibihano, nyamara ngo yirengagije ko igihugu ayoboye na cyo kimaze imyaka irenga 10 kuri CSPA.

Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa USA ribisobanura, u Rwanda rwashyizwe kuri CSPA, urutonde rwaherukagaho mu 2012/2013, bitewe n’uko rushinjwa gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ushinjwa kwinjiza abana mu gisirikare.

Mukuralinda yasobanuye ko u Rwanda rwashyize kuri uru rutonde kubera impamvu iziguye, mu gihe RDC yo irumazeho igihe kubera ko igisirikare cyayo, FARDC, cyinjiza abana mu gisirikare. Ngo ibyo Perezida Tshisekedi “ntiyatinyutse kubivuga” ubwo yashimiraga USA.

Ku muvugizi wungirije wa guverinoma, kuba u Rwanda rutagura intwaro muri USA ntibivuze ko rutazigura ahandi. Yabivuze ati: “Kutagura intwaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntabwo bivuze ko tutazigura ahandi. Ikibazo ni uko bagufatira na ambarigo, bakakubwira bati ‘Umuryango w’Abibumbye cyangwa se umuryango w’ubumwe bwa Afurika cyangwa se East Africa bagufatiye ibihano, ntugure intwaro.’ Ibyo byaba ari ikibazo.”

Yasobanuye ko hari ibindi bihugu byinshi ku Isi bikora intwaro, ku buryo mu gihe u Rwanda rushatse kuzigura, rutazibura. Yagize ati: “Igihugu kimwe, ku Isi haba ibihugu birenze 180. Amerika ikora intwaro, Abaruse bakora intwaro, Abakoreya, Abashinwa, Abaturuki, na hano mu Misiri barazikora, na Afurika y’Epfo.”

Mukuralinda yabajijwe niba ibi bihano bitazahungabanya RDF, asubiza ko ntacyo. Ati: “Ntacyo byagombye kugihungabanyaho kuko niba ari ukugura intwaro cyangwa se kugira gutya na gutya, nakubwiye ngo byatera ikibazo ari uko bifashwe muri rusange.”

Umuvugizi wa guverinoma wungirije arahamya ko ibi bihano bitazahungabanya umubano w’ibihugu byombi, kandi ngo, nk’uko byagenze mu myaka 10 ishize, byashoboka ko u Rwanda rwakongera gukurwa kuri CSPA.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *