Ikipe ya Rayon Sports iri mu gisa n’intambara n’abarimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Umujyi wa Kigali ndetse n’ikigo Urid Technologies gisanzwe gicuruza amatike yo kwinjira kuri Stade ku mikino itandukanye y’umupira w’amaguru mu gihugu.
Umwuka mubi wadutse hagati y’izi mpande uko ari enye zipfa ugomba kugurisha amatike y’umukino wa CAF Confederation Cup Rayon Sports igomba guhuriramo na Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
Ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium, nyuma y’ubanza amakipe yombi yaguyemo miswi igitego 1-1 ku Cyumweru gishize.
Mu busanzwe Ikigo Urid Technologies ni cyo gisanzwe kigurisha amatike ku mikino itandukanye, bijyanye no kuba gisanzwe gifitanye amasezerano na FERWAFA.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yatangaje ibiciro byo kwinjira kuri uriya mukino ifitanye na Al Hilal Benghazi, ndetse ihita itangira kugurisha amatike ku giti cyayo. Kugura itike y’uriya mukino muri Rayon Sports ni ugukanda *702#, n’ubwo hari ubundi buryo bw’ikigo Urid Technologies busanzwe bumenyerewe.
Rayon Sports igitangira kugurisha amatike y’uriya mukino umwuka mubi wahise waduka hagati yayo na Urid Technologies, bijyanye no kuba iki kigo kivuga ko ari cyo cyakabaye kiyagurisha bijyanye n’amasezerano gifitanye na FERWAFA.
Rayon Sports ku ruhande rwayo ivuga ko ibyo iki kigo kivuga nta shingiro bifite, bijyanye no kuba umukino ifitanye n’iriya kipe yo muri Libya nta ho uhuriye na FERWAFA; ibyo impande zombi zitajyaho imbizi.
Hari amakuru avuga ko Murera yafashe icyemezo cyo kugurisha ariya matike ku giti cyayo, bijyanye no kuba nta cyizere ifite cy’uko yamurikirwa amafaranga yose azinjira ku kibuga.
Impamvu ni uko mu mikino imwe n’imwe harimo n’ikomeye Rayon Sports yagiye ikina mu minsi yashize yagiye yinjiza amafaranga make, atandukanye cyane n’ayo yagiye ibona mu mikino ya gicuti yagiye yakira bikaba ngombwa ko ari yo yigurishiriza amatike.
Umujyi wa Kigali winjiye mu kibazo, aba-Rayon bawucanaho umuriro
Mu busanzwe Umujyi wa Kigali ni wo ucunga Kigali Pele Stadium uriya mukino uzaberaho.
Ubuyobozi bw’uyu mujyi mu ibaruwa buheruka kwandikira FERWAFA yari yabusabye Stade ya Kigali kugira ngo ibereho umukino wo ku wa Gatandatu, bwayimenyesheje ko bwayihawe; gusa busaba ko amatike yo kwinjira ku mukino yagurishwa na Urid Technologies.
Ni icyemezo cyamaganiwe kure n’abafana ba Rayon Sports, bashinja Umujyi wa Kigali kuba uri mu mugambi umwe na FERWAFA cyo kimwe na Urid Technologies wo gushaka gusahura amafaranga Rayon Sports izinjiza kuri uriya mukino; dore ko kiriya kigo gisanzwe gitwara 10% by’amafaranga aba yinjiye kuri Stade.
Ubuyobozi bw’Umujyi ku rundi ruhande buvuga ko “kuba Rayon Sports yashyizeho ubundi buryo bwo kwishyura ticket bitumvikanyweho n’impande zose binyuranyije n’ibyavuye mu nama Rayon Sports yitabiriye cyo kimwe n’andi makipe yose azakenera Kigali Pele Stadium.”
Kugeza ubu hakomeje kwibazwa ikigomba gukurikiraho mu gihe Urid Technologies yaba ari yo yemerewe kugurisha amatike y’uriya mukino, nyamara hari abamaze kuyagura na Rayon Sports batazi niba bazemererwa kureba umukino cyangwa bazaheba burundu.



2 Responses
Rayon Sports mu ntambara na FERWAFA, Umujyi wa Kigali na Urid Technologies
Ariko luki mukunda ibibazo? Mwaretse Rayon ikagurisha?
Aduyi waByisecyedo ararekereje namwe mukamuha icyuho?
Rayon Sports mu ntambara na FERWAFA, Umujyi wa Kigali na Urid Technologies
BIFURIJI TSIZI
REYOSTORTS NDAYIFANA SHANE,