Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo mu buyobozi bwa federasiyo y’umukino wa Rugby mu Rwanda havugwaga za bombori bombori kugeza uno munota hakaba nta kintu kirahinduka.
Aha umuntu yahera nko kuba amakipe amwe n’amwe nka Lion de fer yasezeye kongera gukina iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.
Mbere yuko ikipe y’igihugu ya Rugby ijya kwandagarizwa muri Zambia, si uko abakinnyi batari bashoboye, ahubwo byatewe na bya bibazo byari mu bayobozi.
Aha na none twavuga nko kuba indege yarasize abakinnyi bise ab’ikipe y’igihugu ndetse bigatuma abakinnyi bagenda intatane na byo byatewe n’aba bayobozi b’uyu mukino n’u Rwanda.
Gusa byamaze kugaragara ko haba hari nyirabayazana y’ibi bibazo byose biri muri Rugby y’u Rwanda.
Ushyirwa ku isonga ni umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe, Tharcisse kamanda ndetse n’abayobozi baza club bitabiriye ingando biga uko bazamura ibikorwa bya bo bya rugby barimo uwitwa David, Presida wa Lion de Fer, Makombe Benjamin, peresida wa Remera Buffaloes, umunyamabanga, kamanda Tharcisse ndetse na peresida w’iri shyirahamwe Alex Areire.
Gusa nyuma yo kuva muri ayo mahugurwa, aba bayobozi nta kintu kigaragara bazanye kuko batanagerageje gushyira mu bikorwa ibyo bigiyeyo ngo babisangize abandi banyarwanda muri uyu mukino.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imwe mu mpamvu nyamukuru zituma uyu mukino wa Rugby udindira nu ukuba abayobozi bigwijeho inshingano bityo kuzuzuza bikagorana cyane kandi hakabayeho gusaranganya bikabasha kuba byakorwa neza.
Dore imwe mu myanya umunyamabanga wa federasiyo ya Rugby mu Rwanda akora akaba aribyo bidindije iyi federasiyo no kuba bamwe mu nararibonye batakiza ku mikino ya Rugby mu Rwanda.
Umunyamabanga wa federasiyo ya Rugby mu Rwanda
Uhagarariye abasifuzi mu Rwanda
Uhagarariye friends of Rwandan rugby mu Rwanda
Uhagarariye inkunga ya rugby mu Rwanda
Presida w’ikipe ya kigalishaks yo mu Rwanda
Uhagarariye akanama ka discilpine mu Rwanda
Si uyu muyobozi gusa, Kamanda ufite imyanya nyinshyi muri iri shyirahamwe kuko n’uwitwa Muhire Livingiston nawe afite imirino irenga 3.
Nyuma y’ibi, icukumbura ryerekanye ko ibibazo byuzuye muri iyi federasiyo ndetse n’uko byafatirwa umwanzuro, hakagombye gutegurwa inama muri aya mezi bakagaragaza urugendo bamaze gukora n’ibyo bakeneye gukosora ndetse n’uko bakurura abanyarwanda ku bibuga.
Amakuru yizewe agera kuri bwiza.com avuga ko kugeza ubu, ikipe y’igihugu kuva yava muri Zambia, iyi federasiyo nta baruwa iragaragaza muri minisiteri y’umuco na siporo cyangwa ku banyarwanda, igaragaza uko urugendo rwagenze, ari nako batunvikana n’itangazamakuru kuko badashaka kugira amakuru batanga muri uyu mukino.
Umwe mu bakinnyi baganiye n’itangaza makuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yagarutse ku makuru y’uko rimwe uko bafatiwe kukibuga cy’indege bagiye gukina muri RDC hafi no kubashyiramo amapingu, bikagera naho bitwa imbobo kandi bagiye gukinira Igihugu.
Aha ikipe y’igihugu ya Rugby yarigiye nta wabimenye yewe no mu itangazamakuru nta wari ubizi usibye ba nyiri ukurira iyo rutema ikirere.
aha nanone buri mukinnyi ngo yisobanuye ukwe kuko bamwe babeshyaga ko bagiye gusura bene wabo muri icyo gihugu bagatinya kuvuga ko bagiye gukinira igihugu.
Ibi bibazo kandi biri no mu byatumye ubwo ikipe y’igihugu ubwo iheruka kujya gukina muri zambia byatumye indege yagombaga kubatwara ibasiga bakaza gutegera umukinnyi umwe umwe nk’aho atari ikipe imwe y’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ibi gusa kuko na nyuma y’uko bavuye muri Zambia bagasubukura Shampiyona, amakipe yatangiye kwanga gukina ku buryo n’umukino ugomba kuba kuri uyu wa 6 tariki ya 20/5/2017 hagati ya Remera Buffaloes RFC na Kigali shaks ushobora kuba utazakinwa kuko ikipe ya Remera Buffaloes RFC ibaza federasiyo impanvu utabereye ku igihe, ku makosa y’umuntu umwe gusa.
Ibi byose ni ibibazo byagakwiye gucyemuka kare ariko kubwo kutunvikana kw’aba bayobozi, amakuru yizewe yemeza ko uyu mukino utazaba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Umukunzi wa Rugby@Bwiza.com


