Urukiko rw’ubujurire rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ruteganya kumva abanyamategeko bagerageza kubyutsa dosiye y’umugore witwa Kathryn Mayorga usaba Cristiano Ronaldo kwishyura andi mamiliyoni nyuma yo kumwishyura Miliyoni zirenga $ 375.000 kugirango haburizwemo kumushinja ko yamusambanyije i Las Vegas mu 2009.
Mayorga, wahoze ari umwarimu akaba n’umunyamideli ukomoka mu gace ka Las Vegas, yari afite imyaka 25 ubwo yahuraga na Ronaldo mu kabyiniro k’ijoro mu 2009 bakajyana na we hamwe n’abandi muri hoteri ye. Avuga ko mu rubanza rwe yatanze hashize hafi imyaka icumi ko Ronaldo icyo gihe wari ufite imyaka 24, yamusambanyije mu cyumba bari barimo.
Ronaldo, abinyujije ku bamwunganira, yavuze ko ibyabaye byose bombi babyumvikanyeho n’ubwo ngo nyuma baje kugirana amasezerano y’ibanga mu mwaka wa 2010 aho ngo yamwemereye kumwishyura $ 375.000.Ibi rero ngo uyu mugore n’abanyamategeko be bongeye kubura Dosiye bashaka ko abongera andi mafaranga maze arabyanga.
Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bazwi kandi bakize kwisi. Yakiniye Real Madrid, Manchester United na Juventus kandi ni umwe mu byamamare byinjiza agatubutse.



2 Responses
Dosiye ishinja Christiano Ronaldo gufata kungufu yubuwe
Iyondaya yumugore yamurutaga ubukuru ahubwo yaramushutse ,abagore bazarimbura isi ndabarahiye ubwo nkuwo aravuga iki ?araratira isi ko arindaya
Dosiye ishinja Christiano Ronaldo gufata kungufu yubuwe
Murabona VAR haricyo imaze? liverpool yaribwe pe!