Gen Kabarebe aragaya abakoloni bubakiye u Rwanda gereza aho kubakirwa amashuli

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe agaya abakoloni uburyo bashenye ubumwe bw’u Rwanda ndetse n’Afurika, bifashishije indimi zabo n’ubundi butiriganya bakayisahura imitungo kamere bakajya kubaka iwabo, yo igasigara mu bukene itarabasha kwigobotora.

Abakoloni basanze ibihugu by’Afurika biyoborwa mu buryo bwari bubereye abaturage babyo, nyamara baje basenya iyo miyoborere maze basahura ibyo bihugu imitungo byijyanira iwabo, ibyo bihugu byibasirwa n’ubukene bukamije.

Minisitiri Kabarebe yagaye ubwo butiriganya bwaranze abo bakoloni, kugeze nubwo bahitiyemo u Rwanda kurwubakira gereza yo gufunga Abanyarwanda batumva kimwe nabo iyo mitegekere,aho kububakira amashuri ngo bongere ubumenyi.

Hari mu kiganiro abayobozi batandukanye bagiranye n’abasirikare bakuru 47 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika baganirizwaga ku bijyanye n’umutekano wa Afurika n’ibigaragara nk’inzitizi ngo igere aheza abayituye bifuza, aho bari mu karere ka Musanze nkuko RBA yabitangaje.

Uyu muyobozi yagaye cyane imikorere y’ababibiligi n’uburyo basanze u Rwanda rukeneye gufunga abana barwo, bigashyirwa mu bikorwa hubakwa iyo gereza.

Gen Kabarebe ati “Icyo bashyizeho bwa mbere mu Rwanda mu 1930, ni gereza yiswe 1930[Gereza ya Nyarugenge], basanze aribyo dukeneye twari kungukiramo? Hamwe abakoloni bagiye bubaka za kaminuza nk’i Kinshasa, muri Nigeria, Afurika y’Epfo , no muri Afurika y’i Burasirazuba zari zihari.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kera kabaye ngo mu Rwanda haje kubakwa kaminuza, nabwo yubatswe n’abari baje kwigisha ijambo ry’Imana; Abadominikani bo muri Canada mu 1963, nkuko Gen Kabarebe abigaragaza.

“Nyuma y’imyaka 30 nibwo mu Rwanda hubatswe kaminuza, icyo gihe Abanyarwanda bari bategetswe kuba abakirisitu bitaba ibyo bakabafunga. Ibyo byateye Abanyarwanda ubukene , ubujiji, nyuma byageze no kuri Jenoside.”

Muri rusange ngo Abakoloni bashenye ubumwe bw’Abanyafurika, barayisahura, bayitezamo umwiryane bakoresheje ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byakozwe n’Abanyafurka bashyigikiwe n’abera.

Minisitiri Mushikiwabo yasabye Afurika guhuza imbaraga

Muri icyo kiganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yavuze ko igihe kigeze ngo habeho imikoranire ihamye hagati y‘ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’ iterambere ryawo no guhuza imbaraga kugirango ubashe kugira ijambo mu ruhando rw’indi migabane, ibi byose ariko biri mu biganza by’Abanyafurika.

mushiki

Ati “Tugomba kumva ko igihe tugezemo ari icyo gukorana , yaba ibihugu bito cyangwa ibinini ni ngombwa, hagati y’abantu n’abandi , hagati y’ibihugu n’ibindi [..] Ntitugomba kuzitirwa nuko tudafite ibara rimwe ry’uruhu, cyangwa amasezerano mpuzamahanga twashyizeho umukono. Ibyo ni ukubirenga, Kugira ngo Afurika itere imbere uko tubyifuza. Iki ni cyo gihe cyo gukorana hagati y’ibihugu mu bwisanzure ndetse no mu nzego.”

Iterambere ry’Abanyafurika mu biganza byabo

Umuyobozi w’inteko Ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA), Daniel Fred Kidega yemeza ko buri wese akwiye kumva ko iterambere rya Afurika rimuri mu biganza. Agaya imiyoborere mibi no kudashishoza kw’abayobozi batagira imihigo n’icyerekezo ngo baganishe aheza ibihugu byabo, nka bimwe mu bituma Afurika idindira.

Aba basirikare bateganya gusoza amasomo yabo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri kamena uyu mwaka, baturuka mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Ethiopia, Nigeria, Senegal, Somalia, Kenya, Malawi , Libya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *