Dukeneye kwigenga tukabohoka mu bice byose bigize umuryango w’abantu — Protais Musoni

Sangiza iyi nkuru

Ese ko ubwigenge nyirizina bw’ibihugu bya Afurika bwabonetse ni iyihe impamvu yatuma habaho gukomeza guharanira ubwigenge bwa Afurika? Icyo ni ikibazo benshi bibaza mu gihe Afurika ikomeje kwizihiza Umunsi w’ubwigenge (African Liberation Day) nyamara nta gihugu cyo muri Afurika kigikolonijwe.

Nubwo bimeze gutya, ngo ubwigenge bwa politiki gusa ku bihugu bya Afurika ntibihagije nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, na Chairman wa Pan African Movement, Ishami ryo mu Rwanda, Protais Musoni, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubamenyesha uko gahunda ziteganyijwe mu Cyumweru cya Pan African Movement(Pan African Movement Week) ziteye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 nibwo Pan African Movement Rwanda izifatanya n’Isi, by’umwihariko Abanyafurika mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika 2017. Uku kwizihiza uyu munsi kukazaba ari kimwe mu bikorwa by’ibyumweru bibiri bizaranga Icyumweru cya Pan African Movement bizatangira kuva kuwa 14 kugeza kuwa 27 Gicurasi 2017.

Intambara, inzara, ubukene, amakimbirane adashira, ni bimwe mu bintu bikomeje kuranga umugabane wa Afurika. Chairman wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais akaba ari ho ahera avuga ko kwigenga muri politiki gusa bidahagije.

Yagize ati: “ Dukeneye kwigenga tukabohoka mu bice byose bigize umuryango w’abantu, harimo umuco, abantu bakabohoka kugaya umuco wabo ahubwo umuco wabo ukabaranga n’amategeko abagenga akaba ari ho ashingira..kuko icyo gihe, kubahiriza itegeko wubahiriza umuco biroroha. Abavuye mu itorero ibyo babyita indangagaciro .”

IMG 0385
Uhereye ibumoso, Nkusi ni Umunyamabanga Mukuru wa PAM-Rwanda, Protais Musoni ni Chairman na Gerard Mbanda w’umunyamuryango

Yakomeje avuga ko Abanyafurika bakeneye kubohoka mu rwego rw’ubukungu, aho yibukije ko nta gice cy’isi gikennye nk’umugabane wa Afurika nyamara uyu mugabane ari wo ukungahaye kuri byinshi nk’amabuye y’agaciro, peteroli, ubutaka, n’ibindi.

Protais Musoni avuga ko iyo urebye usanga intambara, amacakubiri n’imiyoborere idahwitse ahanini bikiganje ku mugabane wa Afurika. Impirimbanyi za Pan African Movement zikibaza impamvu Abanyafurika nk’ibiremwamuntu nk’abandi bananirwa gufata ibyemezo byabazanira ibyiza nubwo iyo usesenguye ahanini usanga izo ntambara Abanyafurika bazishorwamo. Yavuze ko amateka ya gikoloni yaciyemo ibice Abanyafurika hagamijwe kubategeka none uyu murage ukaba warabakurikiranye kugeza iki gihe.

Musoni akaba yakomeje agira ati: “ Twizihize uyu munsi tuzirikana abakurambere bacu batumye tugira ubwigenge mu mitegekere, ariko natwe twiyemeza ko n’ibindi bibazo nta wundi bireba nta wundi uzabiturangiriza ari twe tuzabyirangiriza ”.

Insanganyamatsiko y’Umunsi wo kwibohora kwa Afurika muri uyu mwaka ivuga ko hakwiye kuzirikanwa uko urubyiruko rwa Afurika rubarirwa kuri 60% rwakongererwa ubushobozi. Mu Rwanda insanganyamatsiko yafashwe ikaba igira iti: “ Uruhare rw’itangazamakuru mu kurera no gukuza urubyiruko rwa Afurika kugirango tugire kwibohora byuzuye .”

Musoni akaba yavuze ko impamvu hatekerejwe itangazamakuru ari uko riyobora, rigahugura, rikigisha ndetse rikanahanura. Kubw’ibi rikaba rifite uruhare runini mu kuyobora abantu mu nzira nziza mu bice bitandukanye.

Mbere y’itariki ya 25 Gicurasi biteganyijwe ko hagati y’itariki 22 kugeza ku itariki 24 Gicurasi mu cyumba cy’inama cya Rwanda Revenue hazabanza kujya haba ibiganiro mbwirwaruhame bizaba birimo abatumirwa batandukanye harimo n’abavuye mu mahanga, bizibanda ku mbogamizi inzozi za Pan African Movement zigifite haganirwa kuri Afurika ikenewe ndetse hakazabaho n’ibikorwa by’umuganda ahantu hazatoranywa.

Naho kuwa 25 Gicurasi, ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika 2017 bizabera mu mahema ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, guhera saa munani z’amanywa (2.00 pm)ahazavugirwa imbwirwaruhame zitandukanye, hakazanabaho Ijoro Nyafurika (African Night) rizaba rigizwe n’umuziki wa kinyafurika, imbyino, sinema ndetse n’imitegurire y’ibyo kurya bya kinyafurika. Ibigo by’itangazamakuru byo mu Rwanda nabyo bikaba byatumiwe ngo bizagaragaze imikorere yabyo hagamijwe kureba icyakongerwa muri gahunda zabyo, icyo byafasha mu gufasha Abanyafurika gutera imbere.
IMG 0382

Kuwa 15 Mata 1958 nibwo mu mujyi wa Accra muri Ghana hateraniye abayobozi n’abanyapolitiki bo muri Afurika mu nama ya mbere y’ibihugu bya Afurika byigenga. Icyo gihe Abanyafurika bakaba baranengaga ubukoloni na mpatsibihugu byazaniye akababaro gakabije Abanyafurika. Iyo nama ni yo yafatiwemo umwanzuro wo gufata itariki ya 15 Mata nk’Umunsi w’Ubwigenge bwa Afurika (Africa Freedom Day).

Mu 1963, haje guterana indi nama nk’iyi y’ibihugu bya mbere bya Afurika byigenga yateraniye Addis Abeba muri Ethiopia kuwa 25 Gicurasi. Icyo gihe abayobozi b’ibihugu 32 bya Afurika byari bimaze kubona ubwigenge nibwo bashinze Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA). Icyo gihe 2/3 bisaga bya Afurika byari bimaze kubona ubwigenge.

Muri iyi nama ni nabwo wa Munsi w’Ubwigenge bwa Afurika wimuwe ukavanwa kuwa 15 mata ushyirwa kuwa 25 Gicurasi, maze Umunsi w’Ubwigenge bwa Afurika uhindurwamo Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika. Kuva mu 1963, itariki 25 Gicurasi ikaba ikomeje kwizihizwa ndetse izwi nk’Umunsi Nyafurika.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *