Bamwe mu batuye mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bataye bimwe mu byangombwa bibemerera gutora n’abatarabibona bafite impungenge ko byababuza uburenganzira bwo kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017.
Aba baturage barasaba ubuyobozi bw’umurenge wabo kubibafashamo vuba kugira ngo itariki izagere byose baramaze kubishyira ku murongo.
Mu nama ubu buyobozi bwagiranye n’abaturage bo mu Mudugudu wa Muremberi, akagari ka Mbare, bagaragaje ko bafite ubwoba ko kuzuza ibikenewe kugira ngo umuntu yemererwe gutora, byatinda bigatuma babuzwa aya mahirwe. Bakaba bavuga ko kwitorera Perezida bibafitiye akamaro kanini cyane.
Basanga icyababuza gutora cyatuma batagira uruhare mu guha umwanya Perezida Paul Kagame, wo gukomeza gukora ibyiza birenze ku byo amaze kutugezaho.
Bavuga ko kumutora ari ukwihitiramo ko uburezi kuri bose bukataza, n’iterambere rikagera kuri benshi.
Nikuze Madalina ati “Ubu dufite amashanyarazi, itumanaho ryaroroshye, imiturire yaranogejwe hano iwacu, ubuvuzi bwateye imbere, n’ibindi n’ibindi. Murumva koko kubura amahirwe yo kumutora atari ukunyagwa zigahera?”
Ikindi bavuga bishimira kikabatera umwete wo guharanira gutora ni uburyo bahawe agaciro ku buryo ibibazo byabo bisigaye bikemurwa mu mucyo kandi nta gusiragira mu nzego. Mushimiyimana Karoli abivuga ati “Imiyoborere myiza yaduhaye ijambo twese.”
Bavuga kandi ko kubura amahirwe yo gutora byatuma bata icyizere cy’ibyo bari bategereje birimo amazi meza hafi, amashanyarazi ku basigaye batarayabona ndetse n’umuhanda mwiza iwabo.
Aba baturage batangaza ko kuri ubu hari bamwe bataye indangamuntu, abatarazibona, abataribona kuri lisiti y’itora n’abataye amakarita y’itora. Ibi, byiyongereyeho ko komisiyo y’igihugu y’amatora isa n’iyakuyeho ibyo gutorera kuri lisiti y’umugereka ngo bikaba ari byo bibahangayikishije kuko biri mu byababuza kwitorera Perezida.
Ubuyobozi bw’umurenge bwiteguye kubafasha
Umukozi ushinzwe irangamimere mu Murenge wa Shyogwe, Muhizi Emmanuel aganira n’aba baturage mu nama yagiranye na bo tariki ya Gicurasi 2017 yabamaze impungenge ababwira ko bakwihutira kugana ubuyobozi bahereye ku kagari kugeza ku murenge kugira ngo ibyo bibazo byose bikemuke.
Ati “Uwataye indangamuntu ahabwa icyangombwa kiyisimbura”. Akaba avuga ko icyo cyangombwa kigura amafaranga 1500 gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyakora hakaba hari abagaragaza ko aya mafaranga ari menshi ku buryo ngo bamwe batashobora guhita bayabonera rimwe. Kuri iyi mpungenge ariko, Muhizi akaba yagize ati « Mwebwe mutwegere gusa, maze dufatanye gukemura ibyo mwibwira ko bikomeye ».
Ku batarafata indangamuntu cyangwa abifotoje bakaba bakizitegereje kandi bagejeje igihe cyo gutora na bo basabwe kwegera ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo bimenyekane hakiri kare maze harebwe icyakorwa.
Naho abataye amakarita y’itora, Muhizi Emmanuel yabijeje ko komisiyo y’igihugu y’amatora yiteguye gukemura icyo kibazo aho ngo biteganyijwe ko izatanga andi makarita. Cyakora ngo buri wese agomba mbere na mbere kujya kureba ko ari kuri lisiti y’itora.
Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 03 Kanama 2017 ku Banyarwanda bari hanze y’igihugu no ku wa 04 Kanama 2017 ku bari mu Rwanda. Komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba isaba Abanyarwanda kuyitegura bareba ko bari kuri lisiti y’itora, biyimura aho bibaye ngombwa, bategura ibindi bya ngombwa bisabwa nk’indangamuntu ndetse n’ikarita y’itora.
Iyi komisiyo ikaba itangaza ko nta muntu ukwiye kwizera ko azatorera kuri lisiti y’umugereka nk’uko byagiye bigenda mu matora yabanje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Telesphore Kaberuka/Bwiza.com


