Ijambo ry’Imana ritwigisha ko Roho nziza itura mu mubiri muzima, niyo mpamvi nk’uko iri jambo ridusaba ko tugomba kurihoza ku mutima ku manywa na nijoro, rikanatubwira kandi ko iby’ukuri, ibyo kubahwa, ibyo gukiranuka, ibiboneye, iby’igikundiro ndetse n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo twibwira buri munsi, ibi bigaragara mu gitabo cy’Abafilipi 4:8
Mu yandi magambo, ikintu cyose gitanga inama cyangwa gifasha mu kubaho ubuzima bwa gikiristu kandi bwiza buboneye immbere y’amaso y’Imana na bagenzi bacu gikwiye guhabwa agaciro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bijyanye n’ibindi bitabo rero, cyane cyane ibijyanye n’by’ibyigisho bya Bibiliya n’ibisobanuro bya yo tugomba kubisoma kuko nabyo ari ingenzi mu kumva neza ijambo ry’Imana.
Hariho kandi ibindi bitabo na byo bifasha mu mibereho yacu ya buri munsi, nk’ibitabo bijyanye n’uburyo bw’ubuvuzi bw’ibanze, ibyigisha kurera abana, ibikwigisha uko wabana neza n’abandi, ibikubwira ubumenyi ngenderwaho bwa buri munsi, ibijyanye n’uko wategura neza amafunguro n’ibindi, byose iyo bishyize hamwe bidufasha kubaho neza ubuzima bwa buri munsi.
Ikiyongeraho ni uko ibitabo by’inkuru zabayeho cyangwa izitarabayeho byose bikururira umuntu ubumenyi runaka, bityo igihe cyose igitabo cyubahisha Imana kandi kidatandukira ku myizerere yawe, gishobora kugufasha nkuko Yesu yakundaga kubikora yigishiriza abantu mu migani.
Mu gitabo cya 1Abakorinto 10:31 havuga ko icyo ukora cyose ugomba kugikora ngo giheshe Imana icyubahiro. Uku rero niko uwizera Imana wese agomba kubaho kuko kubaho uharanira ko icyo ukora cyose, cyaba gusoma cyangwa ubuzima bwawe bwa buri munsi buhimbaza Imana. Niba igitabo runaka kirimo bihesha Imana icyubahiro, birumvikana ko hari impamvu ihamye yo kugisoma.
Hari n’ibindi bitabo usanga bitwigisha uburyo twakwitwara mu kujya gushaka abandi ngo baze kuri Kiristo.
Bibiliya ibivuga neza ngo twahamagawe ngo tujye gushaka abazimiye ngo baze kuri Kiristo (Matayo 28:18-20). Bityo ‘ibitabo bifasha muri ibi,na byo harimo ibyigisha indimi z’amahanga, imico y’abantu ndetse n’uko imyizerere y’abandi iteye.
Ni muri urwo rwego nubwo wakwitondera ubu bwoko bw’ibitabo, bifasha ko umenyera ukagira ubumenyi mu kuganira n’abo mudahuje ururimi, imico, idini, n’ibindi bityo bikaba byagufasha kumenya uko witwara igihe uri mu kubigisha icyo bibiriya ivuga.
Nubwo twagaragaje ko gusoma ari byiza, birumvikana ko hari ibitabo umukiristo atagombye gusoma. Urugero ni nka bya bitabo byita icyiza ikibi naho ibiki bikacyita icyiza (Yesaya 5:20).
Ibyo bitabo ni na byo usanga byigisha imico itari myiza hazamo ubuhehesi n’ubusambanyi, ubwicanyi n’ibindi nkabyo ntibikwiye gusomwa n’umukiristu. Bene ibyo bitabo ni imbaraga z’umwijima zitageza ku kintu icyo aricyo cyose usibye kukujyana mu irimbukiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa icy’ibanze kuruta ibindi ni ukumenya ko Bibiliya ariyo gitabo cy’ibanze kandi kigomba guhabwa agaciro kurusha ibindi bitabo byose bya gikiristu biriho kuko ibindi bitabo byaduha inyigisho nziza ariko Bibiliya nicyo gitabo cyonyine cyahumetswe n’Imana (2 Timoteyo 3:16-17) igiha abantu ngo bagikoreshe mu kuyikorera no kuyubaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


