Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo riravuga ko riri kugorwa n’urugamba rwaryo na M23 muri teritwari ya Masisi, kuko ngo yo ifite intwaro zihagije.
Ibi byatangajwe na Colonel Nkurikiyinka Kamanutsi Clement uwo we n’abarwanyi ayoboke muri Nyatura baganirizaga abatuye mu mujyi wa Kitshanga, ubwo M23 yahagenzuraga kuva tariki ya 7 Ukwakira yari imaze kuhava.
Col. Kamanutsi yagize ati: « Iyi ntambara turimo irakomeye. Murabona kurwana nta biryo, nta myambaro, nta masasu, kwirwanaho, tukarwanisha ibiti n’amabuye. Bavandimwe iyi ntambara iragoye cyane, ndabasaba mudufashe. »
Uyu murwanyi avuze aya magambo mu gihe bivugwa ko M23 ifite ibikoresho bihagije kandi bigezweho byo kwifashisha muri iyi mirwano. Byanashimangiwe mu mwaka ushize n’Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita.


