Minisitiri Mushikiwabo yeretse abashoramari bo muri Turukiya agaseke babikiwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Louise Mushikiwabo yeretse abanya-Turukiya b’abashoramari n’abanyenganda amahirwe bafite yo gushora mu Rwanda, abakangurira kudatindaganya.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ibiro ntaramakuru by’Abanyaturukiya, Anadolu, yakomoje ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi yemeza ko ari mwiza kuko akenshi avugana na mugenzi w’icyo gihugu Mevlut Cavusoglu, yita umuvandimwe we.

Yakomoje ku ruzinduko rwe muri Turukiya, igihugu aherutsemo mu myaka itandatu ishize, aho yiboneye iterambere iki gihugu kigezeho, uko gikorana n’ibindi bihugu ndetse n’abantu baho yabonye ko ari abakozi, gifite ubukungu bwateye imbere, yemeza ko ari ikiraro kiri hagati ya Aziya n’u Burayi gifitanye umubano mwiza n’igice cy’Uburasirazuba bwo hagati.

Ku bijyanye n’abashoramari bo muri icyo gihugu yababwiye ko u Rwanda rwiyemeje korohereza abaza barugana cyane abashaka kurushoramo imari.

Ahereye ku myanya myiza u Rwanda rukunze gushyirwaho ku bijyanye no korohereza abashoramari n’ibindi, abasaba ko bagombye guhera kuri ayo mahirwe bafite.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “Tworohereza abashoramari, kandi twiteguye kumva sosiyete zo muri Turukiya no kuzamura ubushabitsi.”

Abashoye imari mu Rwanda babere abandi urugero.

Ati “10% by’ishoramari mu Rwanda n’irya Turukiya, kandi kuryongera biroroshye kubera ko hari ibiborohereza, inganda zo muri Turukiya n’abakora ubushabitsi baho bari gukora neza mu gihugu cyacu, kandi n’umubano mu bya politiki wifashe neza.” Ahamagarira izindi sosiyete kuza gushora imari mu Rwanda, mu bijyanye n’ubwubatsi, ingufu. Ati “Turukiya ni inshuti nziza y’u Rwanda.”

Yabasobanuriye ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ibijyanye no kongera ingufu, rukaba rukeneye abashora muri urwo rwego, ndetse no mu bwubatsi.

Ati, “Dukeneye amashanyarazi menshi, kandi hari byinshi bikenewe gukorwa ku bijyanye n’ibikorwaremezo.”

Yongeraho ko abashoramari b’abanyaturukiya bategerejwe mu Rwanda vuba uko bishoboka.

Mushikiwabo yatangaje ko yifuzaga ko sosiyete y’ingendo zo mu kirere ya Turkish Airlines (THY) ikorera ingendo zayo mu Rwanda, akaba yishimira ko yazitangoye mu mezi atandatu ashize.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus​/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *