Aimable Bayingana wateje imbere umukino w’amagare, mu bahatanira kwicara muri EALA

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ukamenyekana ku Isi, Bayingana Aimable warwanye urwo rugamba ari guhatanira guhagararira u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko ya EAC(EALA).

Abazahagararira u Rwanda bazatorwa mu matora ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Gicurasi 2017, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yavuze ko u Rwanda ruzahagararirwa n’abadepite icyenda bazatorwa mu mitwe ya politiki itatu no mu byiciro byihariye birimo abagore, abafite ubumuga n’urubyiruko.

Yagize ati «Batorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi[Abadepite n’Abasenateri], habanza abo mu byiciro byihariye.»

Ku bijyanye n’abaturuka mu mitwe ya politiki, na bo batorwa n’abadepite n’abasenateri, ariko hakurikijwe uko bahagarariye imitwe ya politiki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Munyaneza yavuze ko ishyaka PL rihagarariwe n’abantu babiri bagomba gutorwamo umwe, kimwe na PSD.

Ku ruhande rw’Umuryango FPR Inkotanyi, ukaba na moteri ya Guverinoma uzahagararirwa n’abakandida 8 bazatorwamo bane.

Ku isonga hari Aimable Bayingana, Kanamugire Callixte, Nkiko Albert Wibabara Jennifer na Fatuma Ndangiza.

Abari basanzwe ari Abadepite muri iyi Nteko nabo bemerewe gutorwamo ni Pierre Celestin Rwigema, Martin Ngonga na Oda Gasinzigwa.

Mu ishyaka PL, Uwizeyimana Jean Claude azahatana na Rutazana Francine.

Muri PSD, Dr Kalinda Franà§ois Xavier azahatana na Uwera Kabanda Franà§oise.

Mu byiciro byihariye, naho ni abakandida babiri babiri bazajya batorwamo umwe umwe.

Mu bahagarariye abagore, Uwumukiza Francoise azahatana na Uwamariya Valentine.

Mu bahagarariye urubyiruko, Barimuyabo Jean Claude azahatana na Beneyo Jessica.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga, Bahati Alexis azahatana na Tumusime Sharon.

Muri ibi byiciro, harimo abakandida benshi bagiye bahatana kugera ku munota wa nyuma habonetse babiri bahatana, biciye mu gutorwa n’inteko ishinga amategeko.

Umwihariko wa bamwe mu bakandida

Aimable Bayingana, umunyapolitiki n’umukozi w’umuhanga

Kenshi yumvikana mu mikino, cyane mu mukino w’amagare umaze kumenyerwa hano mu Rwanda, ko ku buyobozi bwe, ikipe y’u Rwanda, irushanwa ritwarwa n’Umunyarwanda, ikipe y’u Rwanda nayo igakeneka ibyo kuryegukana.

Bayingana amaze igihe kinini akora mu Bunyamabanga bw’Umuryango FPR Inkotanyi, ahakorerwa akazi katoroshye mu miyoborere y’u Rwanda, rusaba imbaraga kurushyira ku murongo, bitewe n’amacakubiri yigishijwe abana barwo igihe kinini, bakisanga mu moko bahinduriwe ukundi n’abakoloni bashaka ko baryana, ndetse bikageza igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igasenya igihugu, kimaze kubakwa ku bw’ubwitange bw’Abagize uyu muryango, imitwe ya politiki yindi n’Abanyarwanda b’umutima.

Ubwamugaragayeho bwamugaragayeho mu ruhando mpuzamahanga bwatumye mu muri 2014 atorerwa kuba umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku mugabane wa Afurika, maze mu Ntangiriro za Gashyantare 2017 yongera gutorerwa uwo mwanya ku nshuro ya Kabiri.

Ku buyobozi bwa Ferwacy, Bayingana ari kuyiyobora ku nshuro ya kabiri. Manda ye ya kabiri yatangiye muri 2014, biteganyijwe ko azayisoza muri 2018.

Ku buyobozi bwe, Abanyarwanda bakunze imikino, ku isonga uwo gusiganwa ku magare, wongeye gutuma u Rwanda rwishima ku bijyanye n’imikino, kuko ari ryo rushanwa rikomeye mu mateka yarwo ku rwego rwo hejuru ryatwawe n’Abanyarwanda ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Bituma Amavubi aberwa no kwitwa Amavubi.

Mu bandi bahatanira uyu mwanya harimo Fatuma Ndangiza, wabaye umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ambasaderi ndetse n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere.

Hari kandi Pierre Celestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe, akaba yari asanzwe ari umudepite muri iyi nteko[EALA].

Muri abo bakandida baturuka muri FPR harimo Martin Ngoga wabaye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, akaba yari asanzwe ari umudepite muri iyi nteko.

Barimo kandi Oda Gasinzigwa na we wari umudepite muri EALA, nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, wagiye muri iyi nteko atsinze Kanamugire Callixte, bahataniraga umwanya wo gusimbura Christophe Bazivamo weguye muri EALA amaze kugirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba.

Muri PSD, Dr Franà§ois Xavier Kalinda, yari asanzwe ari umudepite muri EALA, Umwanya yatorewe muri Nzeri 2015 asimbura Depite Céléstin Kabahizi weguye muri iyo nteko.

Uyu mugabo yari amaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Muri PSD hari kandi Franà§oise Uwera Kabanda, wari umuyobozi ushinzwe ubuzima mu kigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi(FARG).

Rutazana Francine wo muri PL yabaye umuyobozi mu Muryango wita ku bagore bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (COCAFEM/GL/The consultative Umbrella of Women Association in the Great lacs Region), aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari( LDGL), na Uwizeyimana Jean Claude ukora mu Bunyamabanga bwa PL.

Abazatorwa bemerewe manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Abahabwa amahirwe

Mu bahabwa amahirwe yo kwicara muri iyi mwanya, mu Muryango FPR Inkotanyi harimo abasanzwe bayirimo bahagarariye u Rwanda muri EALA uko ari batatu, bashobora kwiyongeraho Bayingana cyangwa Fatuma.

maxresdefault 1 1
Aimable Bayingana azwiho kuba yarateje imbere umukino w’amagare mu Rwanda

Ku ruhande rw’Urubyiruko Barimuyabo Jean Claude afite amahirwe menshi, kubera imirimo itandukanye yagiye akora mu nama y’igihugu y’Urubyiruko no mu Muryango FPR Inkotanyi.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga amahirwe arahabwa Alexis Bahati wamugariye ku rugamba, ubushize mu matora yibanze wabigarutseho avuga ko yahoze mu ngabo akamugarira ku rugamba byerekana umutima wo gukunda igihugu muri rusange asanganywe kandi ko nibamutora azawukomeza.

Mu bahagarariye abagore arahabwa Uwumukiza Franà§oise , usanzwe ari Umuyobozi wa Komite y’Inama y’Igihugu y’ Abagore(CNF).

Mu ishyaka PL amahirwe arahabwa Rutazana Francine wagiye ukora imirimo ikomeye itandukanye, mu gihe muri PSD ahabwa Muri PSD, Dr Franà§ois Xavier Kalinda wari usanzwe ari umudepite muri iyi nteko.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *