Ukwitana ba mwana hagati ya M23 na FARDC ku waba yishe abaturage

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 washinje ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushimuta abaturage barindwi, nyuma zikaza kubica.

Uyu mutwe mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira, wavuze ko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira (ahagana saa 21:00) ari bwo “Guverinoma ya RDC n’incuti zayo bashimuse abasivile barindwi mu mudugudu wa Bugomba, Groupement ya Gisigari.”

Aba bashimuswe mbere yo kwicirwa mu mudugudu witwa Budyuku ngo bari bahishe abasivile bagenzi babo bari bahunze ubwicanyi.

Abishwe nk’uko Lawrence Kanyuka uvugira M23 mu bya Politiki yabitangaje, harimo Harerimana Bangirahe w’imyaka 45 y’amavuko Gafishi Sebirare wa 75 Banzibasha Jean Pierre wa 36 na Sebisusa Eric 38.

Barimo kandi Bagabo Albert w’imyaka 46 y’amavuko, Bapfaguheka Rugiracyane wa 45 na Matemane Dieme w’imyaka 19.

M23 ishinja FARDC ko “nyuma yo kwica aba basivile b’inzirakarengane, ihuriro [ry’Ingabo za Leta ya Congo] ryakomereje mu mudugudu wa Karambi ho muri Groupement ya Rugari, basahura amaduka n’amazu.”

Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike-Kaiko, mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri yavuze ko M23 ari yo yishe bariya baturage “yitwaje ko bakorana [n’imitwe ya] Wazalendo.”

Kuri ubu hari amakuru avuga ko umwuka utifashe neza hagati ya FARDC n’imitwe ya Wazalendo, nyuma y’uko Igisirikare cya Congo gishinzwe umwe mu bayigize kwiba imyambaro yacyo ya gisirikare.

M23 ivuga ko iby’ubu bujura ari ibinyoma byahimbwe na Guverinoma y’i Kinshasa mu rwego rwo guhisha ibyaha byayo, nyuma yo kubona uburemere bw’ubwicanyi bukomeje gukorwa n’Ingabo zayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *