Rwigema Yves umwe muri ba myugariro bigeze kugerwaho mu mupira w’amaguru mu Rwanda , yasezeye kuri Ruhago.Uyu musore wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports, yatangaje ko asezeye burundu gukina ruhago.
Kuri uyu wa Kabiri Taliki 10 Ukwakira 2023, nibwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yasezeye nyuma y’imyaka 12 akina ruhago. Yamenyekanye ubwo yari avuye kwiga umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne aho yahise arambagizwa n’amakipe akomeye arimo ayavuzwe haruguru.
Gusa mbere yo kujya i Burayi, yari yabanje gutangirira umupira mu ishuri riwigisha muri APR aribwo yahavuye ajya muri Espagne.Icyo gihe yari yajyanye na bagenzi be barimo Nkinzingabo Fiston ndetse na Neza Anderson, bose bari bagiye kwiga umupira mu irerero rya FC Valencia.
Ntibatinzeyo kuko bahamaze umwaka , bahita bagaruka ariko nabwo bagiye bajya mu makipe atandukanye,biza no kuvugwa ko kwihutishwa bagarurwa mu Rwanda byatumye hari amakipe yari yamaze kubarambagiza i Burayi babuze amahirwe yo gukinira.
Rwigema Yves yavuye muri Rayon yerekeza muri Miiloplast ndetse akaba yaranakiniye Marines FC na Gicumbi FC yaherukagamo.


