Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu nta munyarwanda uragirira ikibazo muri Israel, mu gihe iki gihugu kiri mu ntambara n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo intambara yadutse hagati y’Igisirikare cya Israel na Hamas, nyuma y’uko uyu mutwe wo muri Palestine ugabye ibitero muri Israel.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ku mpande zombi habarurwaga abaturage babarirwa mu 2,000 bamaze kugwa muri iriya ntambara.
Ibihugu bitandukanye kuri ubu bikomeje kugaragaza ko hari abaturage babyo bari mu bo Hamas yiciye muri Israel, abandi barakomereka.
Muri iki gihugu hasanzwe haba Abanyarwanda biganjemo abanyeshuri ndetse n’abandi bahakorera imirimo itandukanye.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu yabwiye BWIZA ko nta munyarwanda wari wakagiriye ikibazo muri Israel.
Ati: “Abanyarwanda bari muri Israel nta wigeze agira ikibazo kubera biriya bitero.”
Guverinoma ivuga ko kuri ubu hari amabwiriza Ambasade y’u Rwanda i Tel Aviv yahae Abanyarwanda baba muri Israel bagomba gukurikiza, ari na yo kuri ubu akomeje kubarinda.
Zirimwabagabo Aphrodice, umunyeshuri mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ‘Masters’ muri Tel Aviv University (Plant sciences), yabwiye Kigali Today, ko kuva intambara yakwaduka muri iki gihugu, nta kibazo bigeze bahura na cyo.
Ati: “Mu gihe cy’iminsi itatu [ubu intambara igeze ku munsi wa kane] ibikorwa bihuje abantu benshi byarahagaze, baduhaye amabwiriza y’uko tuguma aho tuba, tukaba dufite n’iby’ibanze byose byuzuye bidufasha kutagenda cyane kugira ngo inzego zishinzwe umutekano, zibanze zigenzure ko abari mu mutwe wa Hamas nta bari mu bice by’igihugu.”
Zirimwabagabo avuga ko abatuye muri Israel basabwe gutanga amakuru ahantu hose babona umuntu bakeka ko ari uwo mu mutwe wa Hamas, kugira ngo inzego z’ubuyobozi zibikurikirane neza.
Ati: “Iki gihugu gifite uburyo cyubatse bwo guhana amakuru, ku buryo n’iyo hari ibisasu igihugu cya Palestine kigerageje gutera bihita bimenyekana, ni ukuvuga ko iki gihugu gihora cyiteguye buri gihe.”



One Response
Bite by’Abanyarwanda bari muri Israel, mu masasu ya IDF na Hamas?
Ndashimira guve rinoma y”uRWANDA.