Tata Martino utoza umunya-Argentine Lionel Messi yatangaje ko nta yindi kipe ateganya kwerekezamo, bishyira umucyo ku makuru yavugaga ko ashobora gusubira muri FC Barcelona muri Mutarama.
Mu cyumweru gishize ni bwo ibinyamakuru byiganjemo ibyo muri Espagne byanditse ko Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona nk’intizanyo, nyuma y’uko Inter Miami akinira yari imaze gutsindwa na Cincinnati FC igitego 1-0 cyatumye ibura itike yo gukina imikino ya Playoffs muri MLS.
Mu busanzwe muri iyi shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikipe ibuze itike yo gukina Playoffs iba ifite uburenganzira bwo gutiza abakinnyi bayo mu yandi makipe yifuza; arimo n’ayo ku mugabane w’u Burayi.
Messi biciye muri Tata Martino usanzwe ari umutoza we, yatangaje ko nta yindi kipe ateganya kwerekezamo.
Ati: “Byaba bitunguranye. Nta kintu nzi ku birebana no kugenda kwe. Niba muri kumbwira ko azajya gusura inshuti ze muri Barcelone igihe azaba ari mu karuhuko, birashoboka cyane. Ariko nta makuru na make ahari yerekana ko yaba azagenda.”
Messi wakiniye FC Barcelona kuva mu bwana bwe, yatandukanye na yo mu mpeshyi ya 2021 yerekeza muri Paris Saint-Germain.
Iyi kipe y’i Paris yayikiniye imyaka ibiri mbere yo gutandukana na yo akerekeza muri Inter Miami.


