Undi mwana arashinja FERWAFA kumuvutsa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich

Sangiza iyi nkuru

Umwana witwa Iranzi Cedric wo mu murenge wa Bumbogo w’akarere ka Gasabo, arashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kumuvutsa amahirwe yo kwerekeza mu irerero rya Bayern Munich yo mu Budage.

Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko ni umwe mu bana bitabiriye igerageza ryabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu minsi ishize, ryasize hatoranyijwe abana 43 berekeje mu irerero rya Bayern Munich.

Ni nyuma y’amasezerano y’imikoranire iyi kipe yo mu Budage yasinyanye na Leta y’u Rwanda muri uyu mwaka biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Iranzi usanzwe arerwa na mushiki we w’imyaka 18 y’amavuko, avuga ko ari mu bana 43 bari batoranyijwe ngo berekeze mu irerero rya Bayern Munich, gusa biza kurangira avukijwe ayo mahirwe.

Uyu mwana mu kiganiro yahaye Fine FM, yavuze ko nyuma yo gutsinda igeragezwa we na bagenzi be batashye, gusa bizezwa ko bazahamagarwa igihe kigeze bakajya kwiga.

Avuga ko byarangiye bahamagaye bamwe, gusa we arategereza araheba.

Yakomeje agira ati: “Nagiye kubaza kuri FERWAFA barambwira ngo bahamagaye abana 25, ngo abandi ntabwo bazi ukuntu byagenze. Nasubiyeyo ku munsi wa kabiri barambwira ngo mbaruyemo kabiri muri NIDA [Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu], nsubiye muri NIDA nsanga nanditsemo rimwe.”

Iranzi avuga ko muri FERWAFA bamubwiraga ko amakuru atangwa na NIDA yerekana ko yavutse muri 2009 no muri 2011, gusa ageze muri iki kigo asanga byanditswe ko yavutse muri 2011; ari na wo mwaka yavutsemo.

Uyu mwana w’umuhungu yerekanye inyandiko yavanye mu kigo gishinzwe indangamuntu yerekana koko ko yavutse muri 2011, ibisobanura ko afite imyaka 12 y’amavuko.

Nyuma yo kubona umwirondoro wuzuye, Iranzi avuga ko yasubiye kuri FERWAFA, birangira Mutezinka Prisca usanzwe ari Komiseri wayo ushinzwe ubuzima amubwiye ngo “ntimuzagaruke hano? Mwaje gukora iki?”

Uyu mwana ngo yamusubije ko avuye muri NIDA gushaka icyangombwa cyemeza ko atanditse muri iki kigo incuro ebyiri, undi amusubiza ko “ntabwo bafite sisitemu y’aho kurusha uko twe tuyifite”, abuze icyo arenzaho afata icyemezo cyo gutaha.

Iranzi usanzwe akina mu izamu; mu gusobanura akarengane yakorewe hari aho afatwa n’ikiniga agasuka amarira.

FERWAFA ntacyo iratangaza ku mpamvu yatumye adatoranywa mu bana berekeje muri Academy ya Bayern Munich.

Uyu mwana w’umuhungu cyakora abaye uwa kabiri ushinje iri shyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda kumuvutsa amahirwe yo kujya muri ririya rerero, nyuma y’undi witwa Ishiimwe Innocent wo mu karere ka Huye se witwa Izabitegeka Innocent avuga ko na we yavukijwe ariya mahirwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Undi mwana arashinja FERWAFA kumuvutsa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich
    Yihangane nyineee ntakundi byahozeho ubu bashaka ko Nyamubahwa abihagurukira koko

  2. Undi mwana arashinja FERWAFA kumuvutsa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich
    Uyi mwana niba agiye 12 ans ni matatizo. Discipline ye iri hasi cyane. Mumujyanyebyabakoza isomi

  3. Undi mwana arashinja FERWAFA kumuvutsa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich
    Ibi se na byo birasaba ko umukuru w’igihugu abyinjiramo koko!!!
    Haguruka iharanira uburenganzira bw’abana nibijyemo.
    Niba harimo guhohoterwa, ababikoze bazatangazwe ku mugaragaro, birukanwe banahanwe nk”abahoboteye abana.

  4. Undi mwana arashinja FERWAFA kumuvutsa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich
    Mwiriwe mwese
    Mukunda kurenganura.
    Leta mubyeyi
    Mwari mukwiye kwinjra mwa kiriya kibazo cya bariya bana burwanda Barengana
    Bari kuvutswa amahirwe yabo.
    Abo bayobozi ba ferwafa harimo ikimenyane na cyenewabo na ruswa.
    Murakoze..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *