Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor yarahiriye kujya ababaza Rayon Sports ashinja kuba yarigeze kumusuzugura.
Uyu munya-Nigeria ku Cyumweru gishize yafashije Musanze FC gutsinda Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Igitego uyu rutahizamu yatsinze ku munota wa 50 w’umukino ni cyo cyafashije ikipe ye gukura amanota atatu mu nzara za Rayon Sports yari yayisuye kuri Stade Ubworoherane.
Agblevor yahishuye ko mu myaka ibiri ishize Rayon Sports yamusuzuguye, ubwo yayikoragamo igerageza ikanga kumusinyisha imubwira ko atari ku rwego rwayo.
Icyo gihe uyu munya-Nigeria yakiniraga Etoile de l’Est, imanutse mu cyiciro cya kabiri ahita yerekeza muri Musanze FC amazemo umwaka umwe urenga.
Mu mikino itanu Agblevor amaze guhuriramo na Rayon Sports amaze kuyitsindamo ibitego bine, ndetse avuga ko atazigera na rimwe ahagarika iyi kipe ashinja kumwubahuka.
Yabwiye Times Sports ati: “Nagiye gukora igerageza muri Rayon Sports muri Nzeri 2021, baransuzugura ndetse bambwira ko ntari umukinnyi mwiza. Buri gihe uko nkinnye na bo nzajya mbahana. Ndatekereza baramaze kubona uwo ndi we.”
Uyu rutahizamu w’imyaka 20 y’amavuko kuri ubu ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona, dore ko amaze gutsinda birindwi.
Musanze FC asanzwe akinira ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 16.
Uyu rutahizamu wayo avuga ko iyi kipe yo mu majyaruguru ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe cya shampiyona, n’ubwo nta wuyiha amahirwe.


