Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yamaze kwakira mu irerero ry’ikipe ye Iranzi Cédric uheruka kugaragaza ko yimwe amahirwe yo kwerekeza mu irerero rya Bayern Mà¼nich ku maherere.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko yagaragaje ko yari mu bana b’Abanyarwanda 43 bari batsindiye kujya mu irerero rya Bayern Mà¼nich, gusa avutswa ayo mahirwe na FERWAFA.
Iranzi yumvikanye avuga ko FERWAFA imwima amahirwe yamubwiye ko amakuru ari mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) yerekana ko yavutse mu myaka ibiri itandukanye (2009 & 2011), gusa we agiye kubigenzura asanga byanditswe ko yavutse muri 2011 ari na wo mwaka yavutsemo.
Uyu mwana usanzwe arerwa na mushiki we w’imyaka 18 y’amavuko yavuze ko yagejeje kuri FERWAFA inyandiko ya NIDA yerekana ko imyaka ye ari ukuri, ubuyobozi bw’iyi nzu iyobora ruhago nyarwanda bumwirukana shishi itabona.
KNC nyuma yo kumva akarengane Iranzi Cédric yakorewe yahise yiyemeza kumwakira mu ikipe y’abatoya Gasogi United, ndetse akanamwishyurira ishuri.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo KNC yasohoje isezerano rye.
Gasogi United ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko Perezida wayo “yakiriye Iranzi Cédric, amuha ibikoresho by’ibanze by’imyotozo.”
Iyi kipe yunzemo ko uyu mwana “yakiriwe muri Gasogi kandi n’Umutoza mukuru w’abanyezamu J. Claude Maniraguha ndetse n’uhagarariye Sports muri Apaer Khan Uwineza.”
Nyuma uyu mwana yahise ajya ku ishuri.



One Response
KNC yahinduriye ubuzima Iranzi wimwe na FERWAFA amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Münich
Ariko njyewe nayobewe ikizagira FERWAFA nzima, uziko iriya nzu ihorana ibibazo koko, nubwo yagira umuyobozi umeze ate