Polisi y’u Rwanda yamaze gushyikiriza Umushinjacyaha Mukuru dosiye y’ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi uherutse kwicwa mu minsi ishize nyuma y’uko yari yaburiwe irengero.
Uyu wari umuyoboke wa FDU akaba yarahoze no mu gisirikare, Cpl Jean Damascene Habarugira, yasanzwe yapfuye mu cyumweru gishize, inkuru ikwirakwira mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse no hanze. Nubwo ngo Atari azwi cyane nk’uko KTPress dukesha iyi nkuru ivuga, ngo yari umwe mu bayobozi bakuru ba FDU-Inkingi ishyaka rya Victoire Ingabire kuri ubu uri muri gereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu ushize bukaba bwaratangarije iki kinyamakuru ko bwakiriye dosiye y’uwishe Habarugira uri gukorwaho iperereza akaba azashyikirizwa urukiko vuba nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi.
Habarugira wari utuye mu Murenge wa remera, mu karere ka Ngoma ho mu burasirazuba bw’u Rwanda, byari byatangajwe n’umuryango we ko yabuze, ariko mu cyumweru gishize umurambo we uza kugaragara mu Karere ka Bugesera mu birometero byinshi uvuye iwe.
Kanda hano usome inkuru bisa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


