Umugenzuzi mukuru wa polisi muri Uganda , Martin Ochola yategetse abayobozi bose gukumira byihuse ubujura n’igurisha ry’imiti bigenewe ibigo nderabuzima bya Uganda.
Ochola abinyujije ku muyobozi wa polisi ushinzwe ibikorwa wungirije umugenzuzi mukuru wa polisi —AIGP John Nuwagira, yavuze ko iki gihugu gihura n’ubujura bukabije bw’imiti bukunze kugurishwa muri DRC, muri Sudani y’Epfo ndetse no mu bigo nderabuzima byigenga biri mu gihugu.
Ibi bigaragajwe mu gihe bivugwa ko imiti yo muri iki gihugu iba ifite ubukana bityo ngo ibindi bihugu bikaba byayishakira hasi hejuru.Igihugu kiza ku isonga mu kugurishwamo iyi miti harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Martin Ochola, avuga uretse ibihugu byavuzwe, ngo hari n’ibindi bihugu by’ibituranyi bijyanwamo iyo miti mu buryo butemewe.Itegeko ryatanzwe ngo n’uko uzafatwa azahanwa by’intangarugero.Ikibazo cy’imiti muri Uganda, gikunda kugarukwaho cyane, aho muri Nzeri nabwo Inteko Ishinga Amategeko, yagejejweho ikibazo cy’uko imiti igomba guhabwa abarwayi ba SIDA, ihabwa ingurube n’inkoko.
Icyo gihe,Ikigo cya Uganda kigenzura ubuziranenge bw’imiti (NDA) cyemeye ko cyari kibizi ko imiti yo kugabanya ubukana bwa virusi ya VIH/HIV itera SIDA yakoreshwaga mu kubyibushya amatungo mu 2014 ariko nticyaburira abaturage.
Amos Atumanya, umugenzuzi mukuru muri NDA, yabwiye inteko ishingamategeko ko icyo kigo cyari kibizi ko iyo miti yahabwaga ingurube n’inkoko mu kuvura ayo matungo.Ibi rero kimwe n’iyo miti yibwa ngo usanga ituma ubuvuzi budindira muri iki gihugu.


