Umunyamakuru Manirakiza arasaba abo yagiriye neza kwitura abana be

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Manirakiza Théogène ufite ikinyamakuru Ukwezi Media Group Ltd arasaba abo yagiriye neza kubizirikana, bagafasha abana be yasize ubwo yatabwaga muri yombi.

Manirakiza yatawe muri yombi tariki ya 11 Ukwakira 2023, akurikiranweho kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ngo adatangaza inkuru, icyaha cyaje guhinduka icyo gukangisha gusebanya.

Ifungwa rye ryagizwemo uruhare n’umushoramari Nzizera Aimable bari baragiranye amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bye biherereye mu murenge wa Gatega, akarere ka Kicukiro, ku butaka bw’uwitwa Nkundabanyanga Eugènie.

Tariki ya 25 Ukwakira 2023 urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro rwategetse ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ngo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yarakoze icyaha. Ubu afungiwe mu igororero rya Nyarugenge mu gihe ategereje kuburana.

Uyu munyamakuru yageneye abakunzi be ubutumwa, abamenyesha ko yakoranye itangazamakuru ubwitange, ahamya ko uyu mwuga utoroshye kuko “akenshi ukorwa n’abiyemeje kuba abihanduzacumu.”

Manirakiza yanditse ko akazi yakoraga kabangamiraga inyungu z’abakomeye batari bake, agahamya ko Nzizera akomeje kumuhimbira ibyaha kandi ngo “afite abantu benshi bakomeye mu nzego za Leta bamuri inyuma” kugira ngo bamufashe kumwikiza no kumucecekesha.

Yakomeje avuga ko “abamuhimbira ibyaha” bari kubikora mu nyungu zabo bwite n’ubwo bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko ngo “bakandamize rubanda”. Ati: “Icyo nasaba buri wese wanga akarengane ni ukunkorera ubuvugizi kuko ibyo nkomeje gukorerwa bigeze kuri Perezida wa Repubulika, narenganurwa.”

Manirakiza yasabye abo yagiriye neza kwitura abana be. Ati: “Ubu ngiye muri gereza ya Mageragere kugeza igihe ntazi, nsize abana bato ntazi uko baziga, uko bazabaho n’ahazaza habo, uzagira ineza yanjye yibuka, azayiture abana banjye. Ngaho mugire amahoro y’Imana.”

Uyu munyamakuru afite umugore n’abana babiri, umwe w’imyaka 9 n’undi w’imyaka 6.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Umunyamakuru Manirakiza arasaba abo yagiriye neza kwitura abana be
    Uwo yagirango acuze 500k se we ntiyari afite abana bo guhahira?arumva we ataragirango yicishe abana be inzara? Tout ce paie ci -bas.
    Umusangwabutaka yaravuze ngo”:Narababwiye ivuzi vuzi ryanyu””

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *