Ubudage bwemeye icyaha n’ipfunwe buterwa n’amahano bwakoze muri Afurika by’umwihariko muri Tanzania mu myaka y’ubukoloni.
Perezida w’iki gihugu yavuze ko atewe “isoni” n’ibikorwa by’ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy’ubukoloni.
Mu 1900 , nibwo abarwanyi bari bibumbiye mu mutwe wa Maji Maji bigometse hanyuma abasirikare b’Abadage bicamo abagera ku 300’000.Ubu bwigomeke bwari bushingiye ku kurwanya ubukoloni ari nabyo byateje imvururu.
Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yabivuze ku wa gatatu ari mu nzu ndangamurage y’i Songea, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho izo mvururu zabereye.
Yagize ati: “Ndifuza gusaba imbabazi kubera ibyo Abadage bakoreye abakurambere banyu hano.
Ibyabereye hano ni amateka dusangiye, amateka y’abakurambere banyu n’amateka y’abakurambere bacu mu Budage.”
Mu gihe cy’Ubukoloni abadage bategekaga abasangwabutaka bo muri Tanzania ngo bahinge ipamba yo kohereza i Burayi nabo bakabyanga bashaka kwihingira ibihingwa ngandurarugo.
Tanzania yari imwe muri za koloni z’Ubudage muri Afurika y’uburasirazuba, zari zigizwe n’ibihugu by’ubu by’u Rwanda, u Burundi n’ibice bimwe bya Mozambique.


