Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 udashobora kukinyeganyeza mu birindiro byacyo biherereye muri teritwari ya Nyiragongo.
Ibi byatangajwe nâUmuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Guillaume Kaiko, mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru wa Radio Okapi.
Ndjike uhamya ko M23 ari ingabo zâu Rwanda, RDF, yagize ati: âTurabizeza kandi dufata uyu mwanya kugira ngo twizeze abaturage ko FARDC itazemerera ingabo zâu Rwanda zikorera muri M23 kugerageza gufata ibirindiro bya FARDC nkâuko bimeze muri Kibumba, mu mizi yâikirunga cya Nyiragongo.â
Uyu musirikare atangaje ibi nyuma yâaho FARDC imaze iminsi iri kurasa mu bice bigenzurwa na M23, aho ivuga ko ingabo zâu Rwanda zaje gufasha uyu mutwe kugira ngo ufate nâibindi bice byo muri Nyiragongo birimo umujyi wa Goma.
Bitandukanye nâibyabereye mu kibuga cyâimirwano, Ndjike yatangaje ko FARDC iri kubahiriza ubusabe bwâabakuru bâibihugu byo mu karere bwo guhagarika imirwano, gusa ngo inafite inshingano yo kurinda ibirindiro isanganwe, abasivili nâubutaka bwâigihugu.
Ndjike aravuga aya magambo mu gihe M23 na yo itangaza ko yubahiriza ubusabe bw’abakuru b’ibihugu byo mu karere bwo guhagarika imirwano, ariko ko ingabo za Leta ziyishotora, zikayigabaho ibitero mu bice igenzura. Yongeraho ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abasivili babituyemo.


