Mohamed Adil Erradi watoje APR FC aranenga abakinnyi b’abanyamahanga bakinira iyi kipe, havuyemo umuzamu Pavel Ndzila ukomoka muri Repubulika ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio, Adil udafite akazi muri iyi minsi yatangaje ko abanyamahanga APR FC ifite ubu barutwa n’Abanyarwanda yakinishaga. Ati: “Usibye umuzamu, abakinnyi b’abanyamahanga ba APR FC ntibarusha abakinnyi b’Abanyarwanda nari mfite, ngendeye ku byo mbona n’umusaruro mperutse kubona.”
Uyu mutoza anenze aba bakinnyi nyuma y’aho tariki ya 29 Nzeri 2023 APR FC isezerewe na Pyramids mu irushanwa rya CAF Champions League iyitsinze ibitego 6-1, mu gihe ubuyobozi bwayo bwasobanuraga ko abanyamahanga bazayifasha kugera kure mu marushanwa mpuzamahanga.
Adil watandukanye na APR FC mu Kwakira 2022 we yakinishaga Abanyarwanda gusa, hashingiwe kuri politiki iyi kipe yari yarashyizeho, ndetse yageze ku ntego nyamukuru yari afite imbere mu gihugu, yikubira ibikombe bya shampiyona.
Mu gihe Adil yatozaga iyi kipe ariko, yagiye isezererwa mu irushanwa rya CAF Champions League itarenze umutaru, umutwaro wo gutsindwa ukagerekwa ku bakinnyi b’Abanyarwanda, ikaba ari yo mpamvu yatumye politiki ihindurwa, abanyamahanga bahabwa ikaze.



One Response
Adil aranenga abanyamahanga bakinira APR FC
Adil we se ubwo aranenga iki Koko we yakoze iki? Naceceke nta jambo muri apr fc tumuhaye