Umunyamakuru Manirakiza Théogène yajuririye urukiko ku cyemezo rwafashe cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo .
Uyu munyamakuru usanzwe afite ikinyamakuru cya Ukwezi.com na shene yacyo , yajuririye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyemezo rwafashe kimufunga by’agateganyo.
Rwatanze italiki urubanza mu bujurire ruzaburanishirizwaho yo ku wa Mbere taliki ya 13,Ugushyingo 2023 saa tatu za mu gitondo.
Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwashinje Manirakiza icyaha cyo gukangisha gusebanya bityo asabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo arinabwo yaje kujyanwa mu igororero ry’i Mageragere.
Bwavuze ko impamvu ari uko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje bityo ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.
Mu bujurire bwe, yagaragaje ko Urukiko rutahaye agaciro ukwiregura kwe mu gihe cy’iburanisha ndetse n’ingingo z’amategeko yisunze ntizitaweho.
Yavuze ko Kandi abona nta mpamvu zikomeye zikwiye gutuma akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bityo akwiye gukurikiranwa ari hanze.


