Hanyurwimfura André wo mu murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze, yiyahuye yimanitse mu mugozi nyuma y’uko yari avuye gusangira agacupa n’umukecuru we.
Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023, ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba.
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri kariya gace avuga ko mu busanzwe mu rugo rw’uyu musaza nta bibazo by’amakimbirane byahabaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, avuga ko hataramenyekana icyatumye uriya musaza wari ufite imyaka 70 y’amavuko yiyahura.
Ati: “mu makuru yatanzwe n’abaturage ni uko nta makimbirane yari afitanye n’umuryango we. Mu makuru dufite nanone ngo yahoze asangira n’umukecuru we mu kabari, nyuma batashye mu kavura kagwaga bamubona yamaze kwiyahura ari mu mugozi.”
Gitifu Kabera yunzemo ko Hanyurwimfura “yari umusaza ufite ibikorwa by’iterambere ku buryo ntacyo twaheraho tuvuga ko cyamuteye kwiyahura, ahubwo bigaragara ko ryari ibanga ry’umutima we.”
Umurambo w’uriya musaza wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse inzego zirimo RIB zatangiye iperereza ngo zimenye intandaro yo kuba yiyambuye ubuzima.


