Gen.Bunyoni yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana y’ifungwa rye

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera za Mata 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi n’umukuru wa polisi yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza akurikiranyweho ibyaha bigera ku icyenda.

Kuri uyu wa mbere rero nibwo Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi rwaburanishije uyu Bunyoni mu kwiregura avuga ko ibyo ashinjwa byaturutse ku nzego z’iperereza ryinjiye mu mabanga ye binyuze mu bikoresho by’itumanaho.

Ni urubanza rwabereye muri Gereza nkuru ya Gitega, aho abacamanza bamusanze aho kugirango ariwe ubusanga biturutse ku budahangarwa Bunyoni afite.Mu byaha icyenda Gen Bunyoni aregwa, yiregura kuri bitatu birimo gushaka kwica umukuru w’igihugu mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

Ubwo yagezwaga mu rukiko muri Nzeri yongeye kwibutswa ibyaha aregwa ariko we asaba kurekurwa by’agateganyo kubera ko arwaye Diabète. Yavuze ko uburyo yivuza atari hamwe bitamufasha koroherwa, bikaba bibangamiye ubuzima bwe.

Icyaha cyo kunyereza umutungo ashinjwa , Bunyoni yacyamaganiye kure avuga ko adakwiye kugishinjwa kuko inkomoko y’imitungo ye izwi harimo amashuri yubatse , sitasiyo za Lisansi n’ubuhinzi.

Ati “Icyo kirego nta shingiro gifite kuko njye nakoreye igihugu! Iyo mitungo nayivanye mu byo nakoze mu myaka 20…Nafashe inguzanyo mu mabanki azwi, nshinga amasosiyete yo gutwara abantu n’ibintu, nshora imari mu buhinzi n’ubworozi hanyuma nubaka n’ibitaro! Rero n’iyo byaba ari ukuri, inzego z’ubutabera zari kuba zarabyerekanye mu myaka itatu ntangiye ubwo bucuruzi, kandi ntibyigeze bikorwa.”

Abacamanza ntibavuze rumwe nawe kuri iyi ngingo kuko bagaragaje ko Gen Bunyoni yakoresheje uburiganya igihe yashyirwaga mu nshingano, yerekana agace gato k’imitungo ye.Mu bindi byaha ashinjwa , harimo ko yashatse kwivugana umukuru w’igihugu cy’Uburundi yifashishije abarundi bari mu buhungiro hirya no hino.

Ibi byose ashinjwa , Bunyoni yirinze kwireguraho byinshi , ahubwo ashyira mu majwi u Rwanda ko abizi neza ko inzego z’iperereza zinjiye mu bikoresho byitumanaho rye bityo ngo bikaba aribyo bishingirwaho n’urukiko.Ati “Erega Urwego rw’Iperereza rw’u Rwanda rwari rwinjiye mu bikoresho byanjye by’itumanaho, ni ho ibyo uwo unshinja yabikuye muri telefone.”

Ku cyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Bunyoni yemera koko hari izo Polisi yahasanze ariko ngo zahasizwe n’abamurindaga ikindi kandi ngo zari zarapfuye.Bunyoni yafunzwe nyuma y’igihe gito anenze ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, ahamwe n’ibyaha aregwa yafungwa imyaka 30.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *