Afurika y’Epfo: Minisitiri yafatiwe imbunda ku mutwe bimuviramo ihungabana

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubwikorezi muri Afurika y’Epfo Johannesburg’ yatangaje ko yahuye n’uruva gusenya ubwo nyuma y’uko abajura bamufatiyeho imbunda bakamucucura ibyo yarafite by’agaciro gakomeye harimo n’ibirebana n’akazi.

Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo Minisitiri Sindisiwe Chikunga yari atwaye imodoka mu muyoboro munini uri mu nkengero z’umurwa mukuru w’ubukungu muri Afurika y’Epfo, gusa ngo imbere gato yaje kubona imigozi yatambitswe mu nzira nkana arahagarara.

Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano ba minisitiri bahise basohoka mu modoka kugira ngo bahindure amapine, hanyuma abagabo batatu bitwaje imbunda kandi bambaye neza mu maso habo hahishe hanyuma bahita biba ibintu byose.Byagarutsweho na Madamu Chikunga ubwo yabitangarizaga mu nama y’Abadepite.

African news itangaza ko uyu minisitiri ngo yahungabanye ubwo iyo sanganya yamubagaho.Ati: “Bakinguye urugi banshyira imbunda ku mutwe wanjye n’umva ndahungabanye barantegeka ngo mbahe ibyo mfite byose.”

Aba bagabo basabye amafaranga nk’uko Minisitiri yakomeje abitangaza yongeraho ko yari afite amayero icumi bakayatwara ndetse na mudasobwa ye igendanwa na terefone barabitwara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *