Nyiragongo: M23 iravugwaho gushyiraho abayobozi bashya no gushingura imbago za RDC n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, irashinja umutwe wa M23 gushyiraho abayobozi bashya mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo.

Byatangajwe na Mambo Kawaya uyobora iriya sosiyete Sivile, ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yaganiraga n’itangazamakuru.

Yavuze ko kuri ubu M23 yigaruriye amazu, imirima y’abaturage, ishyiraho umuyobozi mushya wa Teritwari, abakuru ba za Groupements, ab’imidugudu ndetse n’ab’inzego zirimo ubutasi bwa gisirikare n’urw’abinjira n’abasohoka.

Yunzemo ko uriya mutwe wangije imbago zitandukanya u Rwanda na RDC, ku buryo nta mupaka n’umwe ugitandukanya ibihugu byombi mu duce twa Kibumba na Buhumba.

M23 na FARDC bamaze igihe barwanira muri utu duce twombi.

Uyu mutwe uvuga ko Ingabo za RDC ari zo zimaze iminsi zitera ibirindiro byazo, gusa mu rwego rwo kwirwanaho no kurinda abaturage abarwanyi bazo bakazisubiza inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *