Rwamagana:Umupolisi yakubise umukuru w’umudugudu, Gitifu abuza abaturage kubivuga

Sangiza iyi nkuru

Ku Muyumbu mu karere ka Rwamagana, Komanda wa polici yakubise umukuru w’umudugudu wa Kajevuba mu kagari ka Ntebe. Yamuhoye ko yamushatse kuri telefoni akamubura, nyamara ngo ni agace gakunda kubura rezo. Abaturage bashinja Gitifu w’uyu murenge ko yabasabye kubiceceka, ariko we arabihakana.

Muyumbu ni umurenge wa Rwamagana uhana imbibi na Rusororo mu mujyi wa Kigali, naho akagari ka Ntebe kari ruguru hafi n’ahubatse umurenge. Umudugudu wa Kajevuba wo uri mu ibanga ry’iburyo, ahateganye n’umurenge wa Nyakariro. Uyu mudugudu ugizwe n’igice cy’ibihanamanga, ahitwa mu Kagona hacukurwa amabuye yo kubaka. Ni naho hatuye, Ntakarimara Straton, umukuru w’umudugudu wakubiswe azira kutaboneka kuri telefoni, nyamara ni agace kabonekamo rezo nke.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ari uwakubiswe ari n’abaturage ayobora basanga uyu mupolisi Gatari yarahohoteye umuyobozi bitoreye.

Gukorera ubuntu ugahembwa inkoni

Ntakarimara Straton, avuga ko Komanda yamusanze mu rugo nijoro, amubaza impamvu telefoni y’akazi itariho. Ati « namusubije ko ari ikibazo cy’amarezo (ihuzanzira), ambaza irondo mubwira ko riri ku kazi, aranga ngo ntaryo ».

Akomeza avuga uburyo yahuye n’uruva gusenya, agakubitwa agacibwa ibisebe kandi ari umukorerabushake. Ati « nibaza kuba dukora tudahembwa barasanze inkoni arizo zidukwiriye ».

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mupolisi AIP Gatari, ngo yari n’abapolisi bane, bambika amapingu umukuru w’umudugudu, nyuma yo kumukubita inkoni ebyiri, mu rukenyerero no mu bitugu.

Nyuma ngo abandi bapolisi bamutwaye huti huti bajya kumufunga, bazi ko Komanda abyibagirwa akamwihorera. Nyamara siko byagenze, kuko yageze kuri mabuso aramusohora, acumburira aho yari agejeje, kugeza ananiwe.

Uwakubiswe ati « yankubise inkoni yari afite kugeza amaboko arushye, arandyamisha, aranyukanyuka, avuga ngo inkweto irashira leta imuhe indi. Nabwo yararushye arampagurutsa ankubita inshyi imisaya yombi nabwo araruha. Ubu umubiri wose ni ibisebe ».

Ku ruhande rw’abaturage, ngo bababajwe n’ibyabaye ku muyobozi wabo, wahohotewe n’abamukuriye. Uyu ati « ubu se umuntu ukubita umuyobozi akamugira kuriya njye azansiga ? »

Undi w’umugore agahamya ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yabasabye ko ibyabaye bidasohoka muri uyu murenge. Ati « yaratubwiye ngo ibi ni ibyacu mubirekere hano, ntihagire uwo hanze ubimenya tutivamo ».

Gitifu arahumuriza abaturage, ngo ubutabera burakora ibyabwo

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Muyumbu, Muhigirwa David, avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwababajwe n’ibyabaye, agahakana ko nta nama yigeze akoresha ngo asabe abaturage guceceka.

Ati « nihutiye kuvana Ntakarimara kuri polisi njya kumuvuza, nta nama nakoresheje abaturage ngo mbabuze kuvuga ».

Muhigirwa kandi, asanga Gatari yarakubise Ntakarimara mu izina rye bwite. Ati « nta wamutumye kumukubita, ni ku giti cye, kuko nta sisitemu (uburyo) ubuyobozi bwashyizeho ngo bwemeze ko umukuru w’umudugudu akubitwa ».

Akomeza avuga ko Polisi ari abafatanyabikorwa beza b’inzego z’ibanze, usibye abo ba kidobya nka Gatari, kandi ahumuriza abaturage gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi. Ikindi ngo ubutabera buzakora akazi kabwo, bukurikirane uwakoze ivyaha.

Ku ruhande rwa Polisi, umuvugizi wayo mu ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel atangaza ko AIP Gatari ari mu maboko ya Polisi, ishami rishinzwe imyitwarire.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *