Perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva Kiir, yirukanye umuyobozi wa polisi, Majak Akec Malok, nyuma y’iminsi ibiri guverinoma ye ihakanye gushaka guhirika ubutegetsi.
Ku cyumweru, Perezida Kiir yagarutse mu gihugu avuye mu nama ya Soudi Arabia na Afurika yabereye i Riyadh, agaruka mu nkubiri y’ibihuha bivuga ko hari hateguwe umugambi wo kumwirukana ku butegetsi.
Kugeza ubu ntabwo hasobanuwe impamvu zatumye Kiir yirukana uyu wari umukuru wa Polisi.Gusa amakuru avuga ko Kiir ashobora no gukomeza kugenda agira abandi bayobozi yikiza muri guverinoma ye ariko ahereye ku b’umutekano.
Majak yari umukuru wa Polisi kuva mu 2018.Yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo aho yakoraga mbere yo kwinjira muri polisi.



