Urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya batandukanye.
Muri iri hubaranisha, urukiko rwumvise bwa mbere ubuhamya bw’umubyeyi wiciwe abarimo umugabo we, nyirabukwe, sebukwe n’abandi bo mu muryango we muri segiteri Tumba, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri Mata 1994.
Uyu mutangabuhamya w’imyaka 56 y’amavuko yasobanuye ko Dr Munyemana nta mwanya w’ubuyobozi yari afite muri Tumba ariko ko nk’umuntu wari umuganga, umuhanga akaba n’umuntu ukomeye mu ishyaka MDR yari afite ijambo rikomeye, ku buryo yategekaga abagomba kwicwa n’aho kureka.
Yasobanuye ko tariki ya 17 Mata 1994, i Tumba habaye inama yarimo: Dr Munyemana, Franà§ois Murekezi, Ruganzu, Ntirabampa Venant, Remera Simeon wari Perezida wa CDR na Simpunga Appolinaire.
Muri iyi nama, nk’uko uyu mutangabuhamya yakomeje abisobanura, yavuze ati: “Muri gukina mu biki ko hari abantu bari iwanjye bavuye iwabo wa Madamu i Nyaruteja bahunze inyenzi?”
Uyu mutangabuhamya yamenyesheje urukiko ko iri jambo ryakuye umutima abari bitabiriye iyi nama, kandi ngo ni na yafatiwemo icyemezi cyo gushyiraho za bariyeri.
Tariki ya 19 Mata 1994 ngo habaye indi nama yatumijwe na Dr Munyemana, Bwanakeye, Remera na Ntirabampa, ikaba yarateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi muri Tumba watangiye gushyirwa mu bikorwa ku munsi wakurikiyeho, abakiza baba ari bo baheraho, imirambo yabo ikajugunywa mu byobo birimo icyari kuri Segiteri Tumba.
Yasobanuye ko habanje kwicwa abagabo, abagore babo bakabohozwa n’abayobozi b’Interahamwe babasambanyaga mu gihe babishakiye, bigera aho uwari waramubohoje witwa Saveri amubwira ko hari inshinge zaturutse kwa Munyemana. Ati: “Habayeho agashinyaguro kabaye ubwo inshinge zavaga kwa Munyemana Sosthene.”
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko izi nshinge zajombaguwe abagore bari batarishwe, kandi ngo ni na zo nyirakubwe yicishijwe. Ati: “Abo bagore baziterwaga mu bitsina. Muri icyo cyobo nabonyemo mabukwe arimo arasamba, nkabona inshinge ariko sinsobanukirwe. Ariko ku manywa Saveri yari yabimbwiye.”
Yashimangiye ko nyirakukwe yateye inshinge mu gitsina ubwo jenoside yari irangiye. Yabwiye urukiko ko ari we wamwikuriye mu cyobo cyo kuri segiteri. Ati: “Jenoside irangiye, ubwo twabaruraga abantu muri icyo cyobo, inshinge nazikuye mu gitsina cya mabukwe. Natangajwe n’ubugome ndengakamere twakorewe n’abantu bari batuzi, twakamiye amata nyamara bakadukora ayo mahano.”
Uyu mutangabuhamya yasabye umusemuzi kumvikanisha ubutumwa bwe mu rukiko, ati: “Nakuye inshinge mu gitsina cya mabukwe yewe! Ntiwumva? Mwibuke ko izi selenge zatanzwe na Dr Munyemana.”
Yabwiye urukiko ko Dr Munyemana yavuye i Tumba muri Kamena 1994, asiga akoresheje umunsi mukuru. Icyo gihe ngo yahungaga abasirikare ba RPA-Inkotanyi bari mu rugamba wo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Visi Perezida w’urukiko yabajije uyu mutangabuhamya niba hari ubutumwa afite yaha Munyemana, maze amubwira ati: “Munyemana umutima wawe wugarure twunge ubumwe. Warahindutse, warirabuye, Munyemana waraduhemukiye. Matirisi yanjye ihora ikurwamo ndi umubyeyi, wavuye ababyeyi, ariko watanze itegeko ngo badambanye, Munyemana waraduhemukiye.”
Me Jean-Yves Dupeux wunganira Dr Munyemana yagaragarije urukiko imbogamizi afite zo kwizera ubuhamya bw’uyu mutangabuhamya, zishingira ku kuba ubwanditse yatanze mbere n’ubwo yatanze uyu munsi buvuguruzanya no ku matariki. Yamusubije ko ativuguruje, ahubwo ko ikibazo cyabayemo ari uko yandikiwe ibyo atavuze. Ati: “Ibyo mvuga si ibihimbano. Jenoside yakorewe Abatutsi yarakozwe, gusa mbonye ko abatubajije amakuru batuvugiye ibyo tutabahaye.”
Urubanza rwakomeje kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, humvwa abandi batangabuhamya.


