Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwategetse ko Twahirwa Séraphin yamburwa telefone kugira ngo isakwe, harebwa niba nta biganiro agirana n’umugore we wanze gutangira mu ruhame ubuhamya bwe.
Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, umugore wa Twahirwa ni bwo yagombaga gutanga ubuhamya ku byo azi ku mugabo we uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara, bifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kigali, by’umwihariko muri segiteri Karambo.
Nyuma yo gusobanura isano afitanye na Twahirwa, yasabye urukiko ko rwamwemerera gutangira ubuhamya mu muhezo bitewe n’impamvu z’umutekano we, ariko abunganira abaregera indishyi n’abashinjacyaha babyanze, basaba ko abutangira mu ruhame.
Abunganira abaregera indishyi babwiye urukiko ko hari amakuru uyu mugore ashaka guhisha, bakomoza ku iperereza ryamukozweho, rigaragaza ko mu 2019 yaba yaragiranye ibiganiro na Twahirwa, amutera ubwoba ngo ntazamutangeho ubuhamya bumushinja.
Uruhande rw’abaregera indishyi rwagaragaje impungenge z’uko ubuhamya uyu mugore ashaka gutangira mu muhezo bushobora kuba butarimo ukuri bitewe n’uko, n’ubwo avuga ko adaheruka kuvugana na Twahirwa, ashobora kuba abeshya.
Hamwe n’abashinjacyaha, basabye ko Twahirwa yamburwa telefone, igasakwa kugira ngo harebwe niba nta kiganiro aheruka kugirana n’umugore we, amutera ubwoba kugira ngo azamutangeho ubuhamya butamushinja.
Urubanza rwasubitse, rwimurirwa kuri uyu wa 23 Ugushyingo. Rusubukurwa mu gitondo cy’uyu munsi, Perezidante w’urukiko yavuze ko, ku bufatanye n’ubushinjacyaha na Polisi, yafashe telefone ya Twahirwa kugira ngo arebe ibiganiro akekwaho kugirana n’umugore we, kandi ngo yabanje gusaba Polisi uburenganzira.
Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yavuze ko kumwambura telefone byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko atabanje kubimenyeshwa mu nyandiko. Yasobanuye kandi ko iyi telefone irimo ibiganiro agirana na we nk’umunyamategeko, bityo ko kuyisaba bisobanuye kureba amabanga bombi bafitanye ajyanye n’urubanza. Ati: “Mumennye ibanga ryanjye rw’umwuga.”
Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre na we uri muri uru rubanza, yabwiye urukiko ko, bitewe n’uko iyi telefone irimo ibiganiro Twahirwa agirana na Me Lurquin, kuyisaka bimeze nko kuvogera uburenganzira bw’uregwa n’umwunganizi we.
Umushinjacyaha yabwiye abunganira abaregwa ko ibyakozwe biri mu nshingano ze, ko atari gutegereza iminsi kuko ibiganiro akeka ko Twahirwa agirana n’umugore we byashoboraga gusibwa. Yabamaze impungenge kandi, ababwira ko isakwa rya telefone rizakorwa n’umwavoka mukuru.
Mu gihe abarebwa n’urubanza bamenyeshwaga muri iki gitondo ko Twahirwa yatswe telefone, Perezidante w’urukiko yabajije niba uyu mutangabuhamya yakurwa mu batanga ubuhamya bitewe n’izi mbogamizi zabayeho, bose basubiza ko bifuza ko yabutanga.
Bigendanye n’intege nke umugore we Twahirwa yagaragaje, yaraye ajyanwe kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma, ariko rigaragaza ko nta kibazo afite. Yari yasabiwe guhabwa abapolisi bamurindira umutekano by’umwihariko nyuma yo kubwira urukiko ko afite impungenge zawo, ariko aho yahawe yabanze.
Umugore wa Twahirwa aracyategerejwe kugira ngo urubanza rusubukurwe, atange ubuhamya. Ariko ntabwo urukiko rurafata umwanzuro niba abutangira mu muhezo nk’uko we n’abunganira abaregwa babyifuza, cyangwa niba icyifuzo cy’abaregera indishyi n’ubushinjacyaha cyo kubutangira mu ruhame gihabwa agaciro.
Ibiboneka mu isakwa rya telefone ya Twahirwa bishobora gutuma ubuhamya bw’umugore we buhabwa agaciro cyangwa ntibugahabwe.


