Abanyamategeko babiri bunganira Karasira Aimable, Me Kayitana Evode na Me Gatera Gashabana, barabaza urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga uko bazahembwa mu gihe imitungo yâumukiriya wabo yafatiriwe.
Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akurikiranweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gukurura amacakubiri nâicyo kudasobanura inkomoko yâimitungo.
Urubanza rwe rwatinze kuburanishwa mu mizi bitewe nâimbogamizi zitandukanye zirimo kuba harabanje gutegerezwa raporo zâabaganga zigaragaza uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze. Harebwaga niba afite ubushobozi bwo kuburana.
Muri uru rubanza rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 23 Ugushyingo, Karasira yasabye ko abunganizi be bahembwa. Ati: âAbamfasha nibahembwe kuko imitungo yanjye yose nabiriye icyuya niyo nasigiwe nâababyeyi barayifatiriye sinabona icyo mbahemba ubu.â
Me Kayitana yasobanuriye urukiko ko ubwa mbere we na Gashabana bahembwe babifashijwemo nâUbushinjacyaha, ariko ko ubwo basuburaga kwishyuza, bwababwiye ko bitashoboka bitewe nâuko amafaranga ya Karasira yafatiriwe yavuye mu cyaha. Ati: âTuzongera kunganira Karasira tudahembwa?â
Perezida wâiburanisha yasezeranyije aba banyamategeko na Karasira ko agiye kuvugana nâUbushinjacyaha kugira ngo iki kibazo kitazadindiza uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 13 Ukuboza 2023.


