FARDC yitiriye RDF drone M23 yigambye guhanura

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyitiriye RDF drone M23 yatangaje ko yahanuye kuri uyu wa Gatanu.

FARDC biciye muri Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko uyivugira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko drone yahanuwe ari iya RDF.

Ati: “Drone y’igisirikare cy’u Rwanda yasenyewe muri Teritwari ya Masisi.”

Uyu musirikare cyakora ntiyigeze atangaza uwaba yarashe iyi drone.

FARDC yayitiriye Igisirikare cy’u Rwanda nyuma y’amasaha menshi Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa atangaje ko uriya mutwe ari wo wayihanuye ndetse ikaba ari n’iy’Igisirikare cya Congo Kinshasa.

Yaba Bisimwa cyangwa Lt Col Guillaume-Ndjike ifoto y’iriya drone bakoresheje ni imwe.

M23 cyakora yari yatangaje ko ingabo zayo zayihanuriye mu mirwano yazisakiranyije na FARDC kuri uyu wa Gatanu.

Ni imirwano yabereye mu duce twa Karenga na Kilorirwe muri Teritwari ya Masisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *