Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye amaze gushyikiriza mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, inshingano y’ubuyobozi bukuru bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Ni igikorwa kibereye mu nama ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo muri EAC, yabereye i Arusha ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023.
Perezida Ndayishimiye yari afite iyi nshingano kuva tariki ya 22 Nyakanga 2022 ubwo yasimburaga Uhuru Kenyatta wayoboraga Kenyatta.
Mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu byo muri EAC, Perezida Ndayishimiye, yavuze ko yageze kuri byinshi bishimishije mu nshingano ze kandi ko bitari gushoboka ko abigeraho, mu gihe bagenzi be batari kumufasha.
Yagize ati: “Nta cyari gushoboka iyo mutamfasha. Ndagira ngo ntangire mbashimira bakuru b’ibihugu kuba mwarangiriye icyizere, mukampa icyubahiro cyo kuyobora uyu muryango, nkaba Perezida wawo kuva tariki ya 22 Nyakanga 2022. Cyari icyubahiro gikomeye kuyobora umuryango ukora neza cyane muri Afurika.”
Ndayishimiye yakomeje agira ati: “Ndagira ngo nshyikirize ubuyobozi bukuru umuvandimwe wanjye Salva Kiir.” Yahise amushyikiriza ibyangombwa byose bikenerwa.
Salva Kiir amaze gushyikirizwa iyi nshingano, yahaye ikaze Somalia yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC, anashimira icyizere yagiriwe.
Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge muri Nyakanga 2011. Yabaye umunyamuryango wa EAC muri Nzeri 2016. Muri iki gihe cyose iyobowe na Salva Kiir.



