Umuhanzi Davido akomeje kwandika izina mu bukire no gufasha abatishoboye (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Nigeria, David Adedeji Adeleke wamenyekanye cyane ku izina rya Davido akomeje guca agahigo muri kiriya gihugu mu kubaka inyubako zigezweho, imodoka n’ibindi bijyanye no kugaragaza amafaranga ariko na none akaba ari n’umwe mu bahanzi bazwiho gufasha abatishoboye muri kirya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Utibe 0
Umwana yamamaye ku mbuga nkoranyambaga amuririmbira imbaraga none byakuye umuryango we mu bukene

Ni muri urwo rwego uyu muhanzi aherutse gusangiza abakunzi be amafoto y’inyubako y’itaje yujuje mu mujyi w’iwabo, aya mafoto ataravuzweho rumwe n’abamuzi kuko ari bacye mu bahanzi bo muri kiriya gihugu bagerageza kwigondera inzunka yo.
Utibe 02 1
Inzu aka kana kabanagamo na nyina

Uyu muhanzi uzwiho kuba muto mu myaka kandi aherutse kwemerera umwana w’umuhungu kumurihira amashuri yose azashaka kwiga mu buzima bwe nyuma yo kumubona ku mbuga nkoranyambaga yafashwe amashusho n’abantu atazi ari kuririmba indirimbo ye “NIBA” (If), iyi ndirimbo y’uyu muhanzi nay o ikaba ari imwe mu ndirimbo ziherutse gukwirakwira cyane.
Utibes 0
Umuhanzi Davigo yiyemeje gufashanya uyu mwana na nyina umubyara

Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yanditse ashakisha uyu mwana yabonye amusubiria mu ndirimbo amukundira ko ari umufana we w’imena ndetse nyuma yo kubonana amwemerera kumusubiza mu ishuri akamuha n’ibikoresho byose akeneye kugeza igihe azumva atagishaka kwiga cyangwa arangije amasomo ye yose.
utibes 01
Kuva uyu mwana yakwemererwa gusubira mu ishuri, agenda mu modoka ikanamucyura

Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko uyu muhanzi ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane bitewe n’uburyo abana n’abamukikije ndetse ugize ikibazo runaka akaba adatinya kumwirukira asaba ko yamurwanaho.
Utibes 03
Umuzanzi Davido ni umunya Nigeria wavukiye muriAmerika, akaba yaratangiye kumenyekana cyane guhera mu mwaka wa 2011 ku ndirimbo nka Dami Duro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavutse mu 1992 ku itariki ya 21 Ugushyingo, mu mujyi wa Atlanta. Ababyeyi be ni Adedeji Adeleke na Verinica Adeleke. Yagiye arangwa no gutwara ibikombe bitandukanye mu mwuga we w’ubuhanzi, mpuzamahanga ndetse n’ibyo mu gihugu imbere.
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *