Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka itwaye abakirisitu bo mu idini y’aba- Copte, bicamo abasaga 20 abandi barakomereka.
Icyo gitero cyabereye mu ntara ya Minya, ku wa Gatanu tariki y 26 Gicurasi 2017, mu majyepfo y’umujyi wa Cairo nkuko Aljazeera yabitangaje.
Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko abamaze gupfa bageze kuri 23 abandi 25 barakomereka.
Mu mwaka ushize, abafite iyi myemerere nabwo bongeye kugabwaho igitero n’abagize umutwe wa IS.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abafite iyi myemerere kandi bishwemo 45 mu bitero byagabwe muri kiliziya zabo kuri mashami y’uyu mwaka, muri Mata.
Misiri ituwe n’abemera Yezu basaga miliyoni 10 mu gihugu gituwe n’abasaga miliyoni 90.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


