U Bwongereza: Minisitiri w’Abinjira n’abasohoka yeguye kubera amasezerano n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Robert Jenrick wari Minisitiri Ushinzwe Abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, yeguye kuri uwo mwanya avuga ko atemeranya na gahunda ya Guverinoma ya kiriya gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda basinyanye amasezerano mashya yerekeye abimukira.

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Aya masezerano yakozwe hasubizwa inenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, ubwo mu kwezi gushize rwagaragazaga u Rwanda nk’igihugu kidatekanye cyakwemererwa kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro.

Minisitiri James Cleverly nyuma y’uko ariya masezerano yari amaze gusinywa yavuze ko u Rwanda rumaze kugaragaza ko rufite uruhare runini mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abantu, ikindi rukaba rukorana ubunyamwuga mu bikorwa byo kwita ku mpunzi n’abimukira; ibyo yashimangiye ko bimaze kugaragarira Isi yose.

Minisitiri James Jenrick mu ibaruwa y’ubwegure bwe yaraye ashyikirije Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yagaragaje ariya masezerano yasinywe ku wa Kabiri w’iki cyumweru “ntabwo agiye kure bihagije.”

Yavuze ko hari hakwiye gufatwa ingamba zikakaye zo kurinda aya masezerano, mu rwego rwo kwirinda “gusiragira mu nkiko zishobora guteza ibyago byo kwica iyi gahunda.”

Yagize ati: “Minisitiri w’Intebe arimo asa n’ugana ku ruhande rwanjye, ariko sinshoboye guhagarara ku mategeko yashyizweho kubera ko ntizera ko aduha amahirwe ashoboka yo gutsinda.”

Jenrick yavuze ko atakomeza kuba “umunyapolitiki uha amasezerano abaturage b’u Bwongereza ku kibazo cy’abimukira ariko akananirwa kuyasohoza.”

Yunzemo ati: “Tugomba kuba twemeza nta gushidikanya ko tuzakora igishoboka cyose mu gusohoza uyu muhigo igihe tuwuvuga. Uyu mushinga w’itegeko niyo mahirwe ya nyuma yo gushimangira ibi, ariko imbanzirizamushinga yaryo ihari uyu munsi ntabwo itanga icyizere.”

Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yasubije uriya Minisitiri ko ubwegure bwe ko bubabaje, ikindi bukaba bushingiye ku kutumva neza uko ibintu biriho muri iki gihe byifashe.

Sunak yagaragaje ko atakabaye yegura, bijyanye n’uko Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije u Bwongereza neza ko itakwemera ariya masezerano mu gihe yaba ashingiye ku mategeko ashobora gufatwa nk’adaha agaciro uburenganzira bwa muntu hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.

Muri 2022 ni Bwo u Bwongereza n’u Rwanda bari basinyanye amasezerano yemerera kiriya gihugu kohereza abimukira mu Rwanda, gusa iriya gahunda iza gupfuba nyuma yo kwitambikwa n’inkiko zo mu Bwongereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *