Kuba ababaga hanze y’u Rwanda baza guhatana mu matora ngo bikwiye gutanga ubutumwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Rwagasana Ernest asanga u Rwanda rwarateye intambwe mu bijyanye na demokarasi ahereye ku kuba hari Abanyarwanda bavuye hanze bakaza guhatanira kwiyamamaza kuyobora u Rwanda.
Yabigarutseho mu kiganiro Isesenguramakuru yagiriye kuri RBA, ku wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017. Muri icyo kiganiro yari kumwe na Sembagare Samuel wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Burera muri manda ishize.
Abashakaga kuba abakandida babiri bavuye hanze y’u Rwanda baza gushakisha ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo guhatanira kwiyamamaza kuyobora u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abo ni Mwenedata Gilbert utarahiriwe n’urwo rugendo nyuma yo kutuzuza ibyangombwa bisabwa na Mpayimana Philippe waje kuzuza ibisabwa akaba ari guhatana muri aya matora nk’umukandida wigenga.
Rwagasana yemeza ko mu mahanga hari ibihugu usanga bigora umwenegihugu wabyo ushaka kubigarukamo, byagera mu kumva ko ashaka guhatanira umwanya nk’uwo wa politiki ngo bikarushaho.
Hari kandi ngo abava muri diaspora bakajya kwiyamamaza mu bihugu byabo bakabangira mu gihe batari mu ishyaka runaka, ndetse hakaba n’abacishwa mu nzira ndende.
Kuba u Rwanda rwarafunguye imiryango ababaga hanze nabo bakaza kwiyamamaza nabyo ngo bifite igisobanuro.
Ati “Ni ikintu cyiza bivuze ko u Rwanda rudaheza, umuntu arisanzura, mu Rwanda ufite n’ibyo ugenda uvuga hanze birirenganzizwa, ukakirwa. Ahandi mu Rwanda abantu bataha bishimye bakanakora politiki. Ibyo rero ni ikimenyetso cy’ukuri cyiza cy’aho tugeze mu bwisanzure bw’Abanyarwanda na demokarasi. Waba utuye aha waba uri hanze uzaza mu Rwanda rwawe wisanzuye ukore politiki, ukore ibikorwa ushaka byose, ntabwo uzazizwa yuko wari hanze cyangwa wavugaga ibi ntacyo bivuze.”
Sembagare akomoza ku matora yavuze ko Abanyarwanda bamaze kumva agaciro kayo, ndetse bikorwa mu bwubahane, nk’aho abo mu mitwe ya politiki runaka bemeza ko babonye hari usagarira ibirango by’abakandida bo mu yindi mitwe batarimo batabemerera kubyangiza.
Akomoza ku bavuga ko amashyaka yifatanyije na FPR Inkotanyi akunze kwitwa ko ari mu kwaha kwayo, yavuze ko atari byo. Ku bijyanye no kwifatanya hagati yayo ngo ni ibisanzwe no mu mahanga, dore ko ngo ayo mashyaka nayo yigeze kugerageza gutanga abakandida ariko uyu mwaka akaba yarahisemo gufata icyo cyemezo kandi ari amashyaka akomeye.
Ati “Iyo urebye gahunda z’abo bakandida bacu , amshayaka PL, PSD, PDI yavuze ko ashyigikiye FPR,[…] umuntu wese utifuriza ibyiza abantu agira uko abivuga.”
Akomeza agira ati “ Erega twabivuze, umuntu wese utifuriza icyiza abantu agira uko abivuga, none se ishyaka PSD ntabwo ari ubukombe, ryizihije imyaka 25 mu busa? PL si ubukombe, PDI si uko! None se abakuru b’ayo mashyaka ntibivugiye bati ‘ natwe turanyuzwe n’ibyo umuryango RPF ukorera Abanyarwanda, nta vangura, nta rondakarere. Ibyo rero biba kikwereka nyine ubuyobozi bwiza, umuyobozi mwiza.»
Ku bijyanye n’ibikorwa byo guhatana hagati y’aba bakandida biciye mu kwiyamamaza byatangiye ejo hashize, basanga ari ikintu cyiza cyo kwereka Abanyarwanda imigambi na gahunda zabo zitomoye Abanyarwanda bakazihitiramo uwo babona uzabageza ku iterambere bifuza.
Gusa hari aho bakomoza ku bisa n’aho icyerekezo cy’Abanyarwanda ku bijyanye n’uwo batora kigaragara, bahereye ku busabe bw’Abanyarwanda hafi miliyoni enye basabye ko itegeko Nshinga ryavugururwa, bagamije guha uburenganzira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ngo abe yakomeze kubayobora.
Sembagare ati “Niyo demokarasi tuvuga, niba wiyizeye ufite gahunda itomoye yigeze ku Banyarwanda, nicyo bivuze, yigeze ku Banyarwanda bazihitiremo, bazatoranya. Urabona muri ino myaka 7 ishize, Barore Cleophas, turi mu gihugu tuvugushije ukuri abanyamahanga bahaye umuyobozi wacu Kagame Paul ibikombe, babimuhaga kubera iki ? Ni uko babona aho igihugu kigeze bahereye aho cyari kiri. Twe turi mu Rwanda tubibona umunsi ku wundi, ishoramari, ubukerarugendo, Kigali Convention Center, ibikorwa binini bimaze kugezwa ku Banyarwanda, birivugira.”
Ku bijyanye n’igikorwa cyo gushyira ibirango by’abakandida hirya no hino mu gihugu, aho bibonwa n’abantu benshi, bavuga ko ari uburyo bwo kubareshya bukwiye. Kuba hari abarusha abandi kubimanika hirya no hino mu gihugu, ngo abatari kubimanika ntawababujije, bafite gahunda, porogaramu zabo ndetse n’ayo mafoto yabo ku buryo igihe bazashakira babimanika, nubwo ngo bo batabavugira.
Abakandida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Mpayimana Philippe wigenga na Dr Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda batangiye igikorw cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda cyatangiye, ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, kikazasoza ku ya 3 Kanama uyu mwaka.
Perezida Paul Kagame yatangiriye aho akomoka mu karere ka Ruhango, akomereza mu ko bituranye ka Nyanza. Mpayimana yahereye mu ka Bugesera aho yabaye igihe, mu gihe Dr Frank Habineza yahereye mu ka Rusizi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *