Taddeo Lwanga wa APR FC yagize ibyago

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Uganda Taddeo Lwanga ukina hagati mu kibuga muri APR FC, yagize ibyago byo gupfusa se umubyara.

APR FC ni yo yemeje aya makuru mu butumwa bumwihanganisha yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Iti: “Ubuyobozi bwa APR FC n’abafana bwihanganishije Taddeo Lwanga wapfushije se umubyara. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Lwanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko se umubyara, Vincent Mukasa, yasize uburwayi yari amaranye igihe; dore ko mu mezi abiri ashize yari amaze kubagwa incuro eshanu.

Kuba Taddeo Lwanga yapfushije umubyeyi bisobanuye ko hari amahirwe menshi y’uko APR FC iza kuba itamufite, ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere iza kuba yasuye Amagaju mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *