Ntibyifashe neza hagati y’u Bushinwa na Philippine

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ingabo z’u Bushinwa zongeye kurasa ku za Philippine zabungabungaga amahoro ku mipaka yo mu mazi.

Ibi bikaba bibaye ubugira kabiri izi ngabo z’u Bushinwa zirasa ku mato y’intambara y’abasirikare bayo zikoresheje imbunda ziremereye .

Radio ijwi rya Amerika ivuga ko Leta ya Philippine yatangaje ko ubwato bwayo bumwe bwari hafi y’ikirwa gito kitavugwaho rumwe n’ibihugu byombi, bwagijwe n’ibyo bisasu, bishyira mu kaga ubuzima bw’abari baburimo.

Ibyo bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa habaye ibindi nka byo ku kindi kirwa nacyo mu nyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa.

Philippine na Leta zunze ubumwe za Amerika bifitanye amasezerano y’ubufatanye, bamaganye ibyabaye kuri iki kirwa cya kabiri cyitwa Thomas, basaba u Bushinwa kwiminjiramo agafu bukifata nk’igihugu kirebwa n’amategeko agenga umuryango mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *